Byatangajwe n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, kuri uyu wa 2 Mata 2026.
RBC igaragaza ko mu bantu bahuye n’ihungabana, 2666 ari abahungabaniye ahabera ibikorwa byo kwibuka, mu gihe 1526 ari abahungabaniye mu ngo zabo n’ahandi.
Mu bahuye n’ihungabana bose, 90% ni abari hejuru y’imyaka 31, mu gihe 10% ari urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 30.
Dr. Darius Gishoma yagaragaje ko nubwo imibare isa n’ikiri hejuru ariko uko imyaka igenda ishira bagenda bagabanuka.
Ati “Mu myaka ishize nka 2010 kugeza mu 2015 twakiraga abantu barenga 4000 ahabereye ibikorwa byo kwibuka gusa, ariko ubu turakira abantu barenga 2000 gusa.”
Yakomeje agira ati “Ibi bigaragaza intambwe Abanyarwanda bagenda batera mu rugendo rwo kwiyubaka no kudaheranwa. Haracyari urugendo, tuzakomeza gufasha abantu mu rugendo rwose kugeza igihe n’abandi bagenda bakira ibyo bikomere.”
Kuva muri Mata 2025 habayeho ibikorwa byo gukurikirana abantu bahuye n’ihungabana hagamijwe kubafasha gukira ibyo bikomere no kudaheranwa, aho bagenda basurwa bakaganirizwa, n’ibindi.
Gishoma agaragaza ko ubwo babasuraga basanze nibura 36% by’abahungabanye bari basanzwe bafite n’ibindi bibazo by’ubuzima nka SIDA bamwe banduriye muri Jenoside, umuvuduko w’amaraso, diabète, kanseri n’izindi ndwara.
Agaragaza ko ikindi babonye ari uko abenshi bari abantu bibana, asaba abafite abantu bajya bagira ibibazo by’ihungabana kubaba hafi cyane cyane mu bihe byo kwibuka.
Ati “Turasaba imiryango izi ko bafite umuntu ujya uhura n’ibibazo by’ihungabana ko mu bihe nk’ibi byo kwibuka bakwiye kumuba hafi cyane, niba ari umuturanyi mukajya kumusura cyane, mukamwereka ko atari wenyine.”
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’imitekerereze ya muntu, Dr. Uwihoreye Chaste, yagaragaje ko mu bana bakunze kugira ibibazo by’ihungabana hari ababiterwa n’ibibazo by’inkomoko (identity issues) bituma bashaka kumenya birushijeho ibyabaye kubyakira bikabagora.
Ati “Abana, urubyiruko bagira amatsiko cyane, ariko hari amatsiko aterwa no gushaka kumenya inkomoko yawe, aho umwana usanga abaza cyane ati ‘sogokoro byagenze bite?’ Agashaka kumenya byinshi birushijeho akisanga yamenye ibintu bimuremereye.”
Akomeza agaragaza ko uwo na we afashwa nk’abandi akaganirizwa akerekwa ko ari mateka ashaririye banyuzemo ariko bitazongera ukundi.
Ibimenyetso by’ihungabana
Dr. Darius Gishoma agaragaza ko ihungabana n’ibimenyetsp byaryo biba mu bice bine by’ingenzi.
Asobanura ko igice cya mbere ari icy’abantu ubwonko buba bwarananiwe gushyira ibyo yabonye mu gihe cyashize ku buryo cya gihe iyo kigeze yongera kumva amajwi, akabona abantu bamwirukankana, akumva ku mubiri aracyiyumva uko yari ameze icyo gihe, niba yarihishaga mu byatsi n’ubundi yumva ameze nk’umuntu uri mu byatsi.
Igice cya kabiri n’icy’abantu birinda ikintu icyo ari cyo cyose cyabibutsa ayo mateka, ku buryo niba ari nk’ahantu yari atuye ahimuka ntazongere gusubirayo, akaba atareba ibiganiro n’indirimbo zivuga ku mateka n’ibindi nk’ibyo. Aba akenshi iyo bagiye muri ibyo biganiro ni bo usanga ahagurutse mu bantu ahunga ameze nk’uwongeye guhigwa.
Icya gatatu ni kugira ubwoba bukabije ku buryo atitira, akabira ibyuya, agahumekera hejuru, umutima ugatera cyane rimwe na rimwe akagwa n’igihumure.
Dr. Gishoma agaragaza ko hari igihe ubu bwoba buhoraho ku buryo bukurura n’izindi ndwara.
Ati “Ubu bwoba bunaniza n’umubiri ku buryo abantu bagiye bagira ibibazo by’ihungabana rimaze igihe kinini usanga ahorana uburwayi, ugasanga ahorana umutwe udakira, umugongo udakira, n’izindi ndwara ugasanga zirabaganza kuko umubiri we uhora urwana na bwa bwoba.”
Igice cya nyuma ni ukwiheba, bakanga ubuzima, ku buryo nta kintu nakimwe cyamugirira akamaro nko kwiteza imbere n’ibindi agikora.
Dr. Gishoma agaragaza ko abo bantu bose icya mbere bakwiye gufashwa ari kugezwa kwa muganga, ariko n’igihe ubufasha butaramugeraho bakaba bamuri hafi, bakamutega amatwi, bakamubwira amagambo amwibutsa ko atari wenyine, amuhumuriza, ndetse bakirinda ibikorwa byamuhungabanya kurushaho nko kumukingirana n’ibindi.






