00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abarenga 6000 bigishijwe uburyo bwo gutanga uburezi n’uburere bwimakaza amahoro

Umuryango utari uwa Leta w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi, Aegis Trust mu Rwanda watangaje ko mu myaka ine ishize umaze kwigisha abantu barenga 6000 barimo abarimu, urubyiruko n’abarezi uburyo bwo gutanga uburezi n’uburere byimakaza amahoro.

Ibyo babitangaje ku wa 13 Gicurasi 2026 ubwo Aegis Trust n’abo bafatanyije basozaga umushinga witwa Aspire wari umaze imyaka ine ushyirwa mu bikorwa. Wakorewe mu turere 16 kuva mu 2021 kugeza mu 2025.

Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Aegis Trust yagaragaje ko uwo mushinga wari ugamije guha abarimu ubumenyi n’ubushobozi bwo gutanga uburezi mu buryo bwimakaza indangagaciro z’amahoro ariko hazamo n’ibindi byiciro kugira ngo bigende neza.

Umuyobozi wa gahunda muri Aegis Trust, Shenge Sandra yasobanuye ko ubwo buryo bwo kwigisha bwimakaza amahoro atari isomo ubwaryo ahubwo bushingiye ku byo mwarimu yigisha abanyeshuri.

Ati “Ni uburyo bwamaze no kwinjizwa mu nteganyanyigisho z’abarimu buteganya ko hari ibyo bagenderaho mu gutegura no gutanga amasomo. Ntibireba isomo runaka ahubwo nk’uwigisha Imibare cyangwa siyansi n’ibindi mu gutegura amasomo bagomba gushyiramo ingero ziganisha ku mahoro. Nk’abigisha amateka n’iyobokamana na bo ni uko izo ndangagaciro zigomba kuboneka mu buryo bigisha abana.”

Shenge yongeyeho ko muri iyi myaka ine uwo mushinga wahuguye abarimu, urubyiruko n’abarezi, abashakashatsi n’abafata ibyemezo barenga 6000 kuri ubwo buryo ndetse ko biteza umusaruro ufatika kuri iyo gahunda.

Ati “Icya mbere cy’umusaruro w’uyu mushinga harimo kuba abarimu baragize ubumenyi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bikabaha ubushobozi bwo kurwanya amakimbirane aho bayabonye mu muryango mugari. Ikindi ni uko ubwo bumenyi babukoresha mu gutanga uburezi ku banyeshuri no gutanga naho ababyeyi bo bagatanga uburere.”

Mu bahuguwe abagera kuri 83,3% babashije kugeza izo nyigisho ku bantu batanu cyangwa barenga. Ni mu gihe abandi 97,7% babashije kumva no gusobanukirwa icyo kubabarira ari cyo na ho abandi 97,6% bashobora gufasaha mu gukemura amakimbirane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yagaragaje ko umushinga Aspire wagaragaje uburyo Leta ishobora gufatanya n’abafanyabikorwa atari mu gushyiraho ingamba gusa ahubwo no guhindura imibereho y’abantu mu buryo bwiza.

Ati “Nk’Igihugu cyabayemo Jenoside yakorewe Abatutsi tuzi neza ko amahoro, ubumwe no kwiyunga atari ibintu byikora. Bisaba inzego zibikora, ishoramari ndetse n’abashinzwe guhora babikurikirana kugira ngo bishobore gutanga umusaruro”.

Yagaragaje ko aho ari ho uwo muryango waziye ugatera ingabo mu bitugu Leta kuko inyigisho utanga zikenewe cyane haba mu Isi ya none ndetse no ku mateka u Rwanda rwanyuzemo.

Ati “Hari ibihuha byinshi, imvugo zibiba urwango kuri murandasi no kutumvikana ku ngingo zinyuranye bigenda byiyongera hirya no hino ku Isi. Ibyo bituma kwigisha amahoro birushaho gukenerwa cyane. Gusa amashuri yacu ntiyashoboraga guhita yibanda kuri iryo somo uko bikwiye hari hakenewe umusanzu.”

Yongeyeho ko nubwo uwo mushinga wageze ku musozo ariko inyigisho watanze zizakomeza kuba inkingi ya mwamba mu kubiba amahoro mu mashuri, mu ngo, mu muryango mugari no mu mahitamo ya buri munsi abantu bakora.

Hirwa Gisele wigisha kuri GS Nduba mu Karere ka Gasabo yavuze ko umushinga Aspire wamufashije kuko igihe kimwe yigeze kubaza abanyeshuri be mu by’ukuri uko bameze bamuha ibisubizo asanga byuzuyemo amakimbirane y’iwabo, ihungabana no kwigunga.
Ibyo byatumye abashakira abajyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe bagaruka mu murongo ndetse bashinga ‘club’ yo kubaka amahoro no kurwanya ihohoterwa.

Iyo club yaragiye iraguka abanyeshuri bayirimo bari bafite ibibazo batangira kubohoka babasha kwiga baratsinda ndetse no gutanga ubutumwa bw’amahoro no kurwanya ihohoterwa mu kigo babigira inshingano y’ibanze.

Muri rusange, Aegis Trust yatangije mu Rwanda imishinga igamije kubaka amahoro aho kuva mu 2004 imaze gukora imishinga itandatu y’igihe runaka yibanda ku ngingo zikenewe cyane muri icyo gihe.

Mu 2016 ayo amasomo yimakaza amahoro Aegis Trust yafatanyije na Leta yinjizwa mu nteganyanyigisho y’Igihugu kuva mu mashuri abanza kugeza mu yisumbuye kugeza ubu akaba amaze guhabwa abanyeshuri miliyoni 4,5.

Ni mu gihe kuva 2008 kugeza mu 2025 izo gahunda zose zimaze kugera ku 120.000 barimo abarimu, urubyiruko, ababyeyi, abashakashatsi n’abafata ibyemezo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette yagaragaje ko umushinga Aspire wagaragaje uburyo Leta ishobora gufatanya n’abafanyabikorwa atari mu gushyirwaho ingamba gusa ahubwo no guhindura
Umuyobozi wa gahunda muri Aegis Trust, Senge Sandra yasobanuye ko ubwo buryo bwo kwigisha bwimakaza amahoro atari isomo ubwaryo ahubwo bushingiye ku byo mwarimu yigisha abanyeshuri

Special pages