Ibi yabivuze mu kiganiro NCPD yagiranye n’abanyamakuru ku wa 25 Ugushyingo 2025, cyagarukaga ku cyumweru cyahariwe abafite ubumuga kizasozwa n’umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uba ku ya 3 Ukuboza buri mwaka.
Uyu muyobozi yavuze ko byatewe ahanini n’imyumvire y’abantu bumvagaga ko umwana uvukanye ubumuga nta cyo azamara.
Ati “Ahanini byatewe n’imyumvire y’ababyeyi bumvaga ko umwana uvutse afite ubumuga ntacyo azamara ntibirirwe bajya no kumwandikisha kuko wasangaga banabahisha.”
Yakomeje avuga ko abo bana na bo kubera gukura ahabwa akato batirirwaga bajya kwiyandikisha.
Ati “Uwo mwana na we yarakuraga ntamenye ko afite uburenganzira bwo kwiyandikisha, ahubwo akigumira aho yumva ko atari umuntu nk’abandi. Gusa icyo turi gukorana na NIDA kugira ngo abo bantu bandikwe ndetse bamwe batangiye gufotorwa ku buryo biri no mu byo tuzakoraho muri iki cyumweru.”
Icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga kizatangira ku wa 26 Ugushyingo 2025 gisozwe ku wa 3 Ukuboza 2025 ari naho haba umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga.
Muri iki cyumweru hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro ku burezi bw’abantu bafite ubumuga bizaba ku wa 26-27 Ugushyingo 2025.
Ku wa 28 Ugushyingo 2025 hazaba ibiganiro bigaruka ku murimo cyane cyane ku bafite ubumuga, bizaba bigamije gukangurira ibigo by’abikorera n’ibya leta kugira umubare runaka bigena w’abafite ubumuga bakoresha.
Bizakurikirwa no gukora umuganda rusange ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho hazatangwa ubutumwa butandukanye, biherekezwe no gusura ishuri rya Nyabihu ry’abafite ubumuga bwo kutumva.
Emile Vuningabo ushinzwe ibikorwa mu Ihuriro ry’Imiryango y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, NUDUR, yavuze ko gusura iri shuri biri no mu mujyo wo kongera umubare w’abasemurira abana bafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutavuga no kutabona.
Ati “Ikibazo cy’abantu basemurira abafite ubumuga bukomatanyije bwo kutumva, kutavuga no kutabona, turakizi ko ari ikibazo gikomeye, kuko abasemuzi biyongera ni ab’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga gusa. Rero turi kucyigaho mu buryo bwihariye ku buryo nabo bakiyongera, kandi ntibiyongere mu mujyi wa Kigali gusa ahubwo no mu ntara bagende baboneka.”
Nyuma y’iki cyumweru umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga uzizihirizwa mu karere ka Nyabihu, aho hazakorerwa ibikorwa bitandukanye birimo gutanga inyunganirangingo n’insimburangingo.
Raporo y’ibyavuye mu Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, ryakozwe mu 2022, igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bahwanye na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu gusubiza hejuru, bafite ubumuga, ibyumvikana ko bakeneye uburyo bushobora kubafasha gukuraho imbogamizi ziterwa n’ubwo bumuga.







