Ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yabaye ku wa 5 Gicurasi 2026, yahurije hamwe abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, intumwa nkuru za leta, abikorera ndetse n’abandi, yigaga ku buryo abikorera bafatanya n’inzego za leta mu bikorwa by’iterambere.
Uyu mushinga wiswe ‘Mission 300’ biteganyijwe ko uzarangira bitarenze 2030, aho uzashyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’abikorera ariko ucungwa n’inzego za Leta.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yagaragaje ko muri Afurika nibura abantu miliyoni 600 badafite amashanyarazi kandi bidindiza iterambere.
Ikindi kiri mu bidindiza iterambere ni imikoranire hagati y’abikorera n’inzego za leta igisa n’igenda biguru ntege mu bihugu byo muri Afurika rimwe na rimwe kubera amategeko ibyo bihugu bikoresha.
Ati “Kugira ngo tugere ku ntego zacu guverinoma zisabwa gushyiraho uburyo bworohereza abashoramari, burengera inyungu z’abaturage ndetse bushyigikira imikoranire hagati y’abikorera n’inzego za leta. Abanyamategeko bacu kandi nabo bagafasha mu kureba ko iyo mishinga niba yemewe, iciye mu mucyo kandi ntaho ibogamye. Buri wese uruhare rwe rugaragaye iterambere ryakwihuta.”
Umuyobozi wungirije wa Banki y’Isi akaba n’umujyanama mukuru wayo, Christopher H Stephens, yavuze ko kuba hari abantu bamwe batagira amashanyarazi ari ikibazo ku iterambere rirambye.
Ati “Mission 300 itanga icyizere kuko abantu miliyoni 300 bagiye kubona amashanyarazi. Twizeye ko dufatanyije mu gushyira uyu mushinga mu bikorwa bizafasha guteza imbere ishoramari, ubucuruzi ndetse ufashe kubona imirimo hirya no hino muri Afurika.”
Imibare ya Leta igaragaza ko abafite amashanyarazi mu Rwanda ari 85% mu gihe amashanyarazi atunganywa n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Ingufu, REG, arenga megawatt 406,4.







