Iyi porogaramu ikomeje kongerwamo ingengo y’imari mu rwego rwo kuzamura imibereho n’imyigire myiza y’abana.

Binyuze mu bukangurambaga bwiswe ‘Dusangire Lunch’, bwatangijwe mu 2024, inzego zitandukanye zirimo ababyeyi, amakoperative, ibigo by’abikorera n’Abanyarwanda baba mu mahanga basabwa gutanga umusanzu wabo.

Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri izagera ku banyeshuri bo mu bigo byose bya Leta n’ibifashwa na yo kubw’amasezerano. Yagenewe arenga miliyari 130 Frw.

Inzego zitandukanye zivuga ko iyi gahunda yatumye abana benshi bari barataye ishuri barisubiramo, kuko hari n’abarivagamo kubera kubura ibibatunga.

Imibare ya Mineduc iheruka igaragaza ko abava mu ishuri muri rusange ari 5,2% ariko intego bihaye ari ukumanura uyu mubare ku buryo ugera kuri 4,8% mu mwaka wa 2025/26.

Gahunda yo kugaburira abanyeshuri bose ku mashuri yatangiye mu 2020.
Umwana wiga mu mashuri yisumbuye yishyura 19.500 Frw mu gihe umwana wiga mu mashuri abanza yishyura 975 Frw.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, aheruka kugaragaza ko abana bahuraga n’imbogamizi zirimo gutura kure y’amashuri, bataha bagiye kurya bagakererwa bigatuma badakurikirana amasomo yabo neza.

Icyo gihe yanavuze ko kuva iyi gahunda yatangira, abanyeshuri batagihura n’izo mbogamizi ahubwo ko n’abari barataye ishuri kubera iyo mpamvu barigarutsemo.

Ati “Iyi gahunda itangira hari abana benshi bari barataye ishuri twabonye bagaruka mu ishuri, ubwo rero binadufasha kugira ngo n’abo bana basubire mu ishuri bashobore kwiga.”

Ababyeyi n’abarezi na bo bishimira ko iyi gahunda itanga umusaruro ku banyeshuri kandi biteze ko izanafasha abanyeshuri kurushaho kwiga bashyizeho umwete no gutsinda.

Abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu bukangurambaga bwa Dusangire Lunch. Aha Umuyobozi Mukuru wa MTN MOMO, Chantal Kagame yasangiraga n'abana ku ishuri
Abafatanyabikorwa batandukanye bagize uruhare mu bukangurambaga bwa Dusangire Lunch. Aha Umuyobozi Mukuru wa MTN MOMO, Chantal Kagame yasangiraga n'abana ku ishuri
Gahunda yo kugaburira abana yashyizwemo ingengo y'imari y'arenga miliyari 130 Frw muri uyu mwaka w'amashuri
Gahunda yo kugaburira abana yashyizwemo ingengo y'imari y'arenga miliyari 130 Frw muri uyu mwaka w'amashuri
Abana barenga miliyoni enye bafatira ifunguro rya Saa Sita ku ishuri buri munsi
Abana barenga miliyoni enye bafatira ifunguro rya Saa Sita ku ishuri buri munsi