Byagarutsweho ku wa 9 Ukwakira 2025, ubwo bagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, ku ngamba zo kugabanya impanuka mu muhanda.
Minisitiri Gasore Jimmy yagaragaje ko mu mezi icyenda ya 2025, impanuka zo mu muhanda zimaze guhitana abantu zabaye 719 zingana na 6,9% by’impanuka zirenga 10.000 zimaze kuba.
Senateri Evode Uwizeyimana yagaragaje ko kuri ubu hari ikibazo cyo kutoroherana mu batwara ibinyabiziga aho usanga bafungirana umuhanda bigatuma bose badakomeza urugendo kubera umuvundo.
Ati “Aha hari ibintu bigira by’amasarigomba bamwe babyise ngo ni ububingwa. Uzajya hariya mu masangano ya Sonatube witegereze urebe abantu bambaye amakoti wagira ngo ni abantu bize, ba basirimu bari gukora ibintu nk’ibyo byo gusesera ugasanga noneho umuhanda bawufunze.”
Yavuze ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo abatwara ibinyabiziga bajye bagira koroherana mu muhanda.
Senateri Amb. Rugira Amandin na we yavuze ko ahandi usanga bahana umwanya wo kugenda mu gihe batwaye ibinyabiziga kandi birinda kuba habaho gufunga umuhanda kubera gusigana.
Yavuze ko atari ibintu bikorwa mu bihugu byo ku mugabane w’i Burayi ahubwo ko no muri Afurika usanga hari aho bikorwa kandi bigatanga umusaruro, nubwo mu Rwanda bisa n’ibigora.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko kudahana umwanya no kutoroherana mu muhanda ari ikibazo gihangayikishije nubwo kitakemurirwa mu mategeko.
Ati “Ni ikibazo gihangayikisha umuntu wese ukoresha umuhanda kandi ntitwagikemurira mu mategeko n’amabwiriza. Ni ukwigisha, ubukangurambaga, kuganiriza abantu bagasirimuka mu mutwe. Nubwo hari ibyo twatangiye bijyanye n’amategeko, iriya mirongo ishyira mu masangano ivuga ngo ntushobora kwinjiramo hano udafite aho uri bujye hakurya. Niwinjiramo udafite aho ujya hakurya ubizi ko baguhana. Ibyo rero birafasha mu buryo bwinshi.”
Yakomeje ati “Twebwe tugira umuvundo w’ibinyabiziga uteye nabi, usanga nko mu gitondo, umuhanda ujya mu mujyi umuvundo uba ari wose ariko uruhande rugaruka rufunguye. Gusa ugasanga uwo ugaruka akeneye gukata ngo atambuke, twebwe tukamwima inzira. Twayimwima n’inyuma ye hakaba undi muvundo.”
Yavuze hazashyirwa imbaraga mu kwigisha abantu uburyo batwara ibinyabiziga, bahindura imitekerereze bakajya boroherana mu mihanda.









Ibitekerezo 0