00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasenateri batabarije abakorera n’abaturiye Icyanya cy’Inganda cya Masoro

Abasenateri bagize Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena, bagaragaje ibibazo biri mu micungire n’imikorere y’ibyanya by’inganda mu gihugu by’umwihariko ikiri i Masoro mu Mujyi wa Kigali kigifite abaturage bakibangikanyemo n’inganda n’abahakora badafite iby’ibanze biborohereza imibereho.

Mu Rwanda hari ibyanya by’inganda 11 ndetse biteganyijwe ko bizatanga umusanzu ukomeye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu.

Iteganya ko ishoramari ry’abikorera rigomba kwikuba kabiri mu gaciro rikava kuri miliyari 2,2$ bingana na 15,9% y’umusaruro mbumbe w’igihugu rikagera kuri miliyari 4,6$ bingana na 21,5% mu 2029.

Senateri Dr. Frank Habineza yavuze ko mu Cyanya cy’inganda kiri i Masoro hakigaragara ikibazo cy’imicungire mibi y’amazi akoreshwa mu nganda kuko amanuka akisuka mu Gishanga cya Mulindi agakomereza muri Pariki ya Nyandungu bikangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

Ikindi kandi ngo hari n’abaturage batuye muri icyo cyanya nyamara cyarashyiriweho kugabanya ingaruka zo guturana n’inganda ku buzima bw’abantu.

Ati “Hari aho abaturage batarimurwa hari inganda n’abaturage barimo hagati kandi biteza ibibazo by’imyuka iva mu nganda n’ibindi. Hari aho twabonye hafi inganda zikora kawunga n’ibindi zegeranye n’ingo zikirimo abaturage.”

Umuyobozi ushinzwe Ishoramari muri RDB, Umurungi Michelle, yagaragaje ko bimwe mu bibazo Icyanya cy’Inganda cy’i Masoro gifite harimo ibishingiye ku kuba kidafite umushoramari ugicunga nk’uko icya Bugesera bimeze.

Yagaragaje ko ubusanzwe ibyo byanya byombi RDB ireberera hari umushoramari ugomba kubicunga noneho akita ku mimerere yabyo ya buri munsi nk’uwikorera ariko akorana na RDB aho kugira ngo ibe ari yo ibijyamo nka Leta.

Ati “Byagaragaye ko imiterere y’amwe mu masezerano ya mbere n’imicungire itanoze byatumye kubungabunga no gusana ibikorwa remezo byakorwaga na ‘Kigali Economic Zone’ yahacungaga bitagenda uko bikwiye, bigira ingaruka kuri Leta no ku mikorere y’icyanya muri rusange.”

“Guverinoma yahagaritse urwo ruhushya muri Mutarama 2024, RDB iba ifashe inshingano zo kugenzura no gukurikirana imicungire yacyo by’agateganyo.”

Yongeyeho ko mu gihe hazaba habonetse undi mufatanyabikorwa ku cyanya cy’inganda cya Kigali kiri i Masoro azakemura ikibazo cy’amazi mabi asohoka muri icyo cyanya n’ibindi bijyanye no kubungabunga ibidukikije kuko uwa mbere atari ashoboye kubikora ariko ko ubu hari inzego bari kubikoranaho by’agateganyo.

Ku baturage bagituye muri icyo cyanya, Umurungi yavuze ko hari gahunda yo kucyagura ngo hongerwaho igice cya gatatu n’icya kane bisanga ibice bibiri bya mbere.

Ati “Hari abakihatuye cyane cyane mu gice cya gatatu n’icya kane ariko buriya impamvu dushaka kuhagura ni uko nta bindi bikorwa bishobora kuhakorerwa atari ibijyanye n’inganda. Umuturage rero uhatuye nta handi yajya atarimurwa ariko impamvu dushaka kuhagura ni uko hari abashoramari benshi badusaba gukorera hano i Kigali kurusha mu ntara.”

Yongeyeho ko ariko kwimura abo baturage bijyana n’ingengo y’imari igihugu cyibasha kubona kuko no mu bindi byanya bicungwa na MINICOM icyo kibazo kiracyahari.

Senateri Dr. Habineza yakomeje agaragaza ko uretse n’ikibazo cy’ibikorwa remezo mu cyanya cy’inganda cya Kigali, n’imibereho y’abahakora na yo irimo ibibazo.

Ati “Harimo ibibazo by’abakozi batagira aho bafatira amafunguro ya saa sita kuko na restaurant zirimo bamwe banakora amasaha arenze ay’akazi. Nta byapa by’imodoka bihari hamwe n’ibindi byoroshya imibereho nta bihari sinzi niba mwe mujya mubyumva.”

Umukozi ushinzwe igenzura ry’inganda muri RDB, Kazora Naftal, yasobanuye ko bishoboka ko hari abakozi bafatwa nabi cyangwa ibindi bikenewe ariko bidahari.

Ati “Ahantu hari abakozi barenga 20.000 ntihabura ibibazo ariko dukorana n’umugenzuzi w’umurimo mu Karere ka Gasabo haba hari nk’uwirukanwe mu kazi mu buryo budakurikije amategeko agasubizwamo cyangwa agahabwa ibyo agenerwa.”

Ku bijyanye n’ibikorwa remezo bidahari, yongeyeho ko mu gihe hazaba habonetse undi mushoramari ucunga icyo cyanya agomba kongeramo n’ibindi bikorwa kandi ko aho kubishyira hahari kuko hari kwagurwa ku buryo n’ibigomba gukorwa na nyir’inganda bigenewe abakozi bizabona aho bijya.

Icyanya cy'Inganda cya Masoro cyahaye akazi abantu barenga ibihumbi 20
Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, Senateri Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko hashize imyaka igera kuri itanu ibibazo by'iki cyanya bivugwa ariko nta mwanzuro
Senateri Dr. Frank Habineza yavuze ko mu Cyanya cy’inganda kiri i Masoro hakigaragara ikibazo cy’imicungire mibi y’amazi akoreshwa mu nganda kuko amanuka akisuka mu Gishanga cya Mulindi

Special pages