00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare n’Abapolisi bagiye gutangira ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

Ingabo z’u Rwanda z’u Rwanda ku bufatanye na Polisi y’Igihugu zatangaje ko zigiye gufatanya n’abaturage kububakira ibikorwaremezo bitandukanye, mu rwego rwo kwizihiza ku nshuro ya 32 Umunsi wo Kwibohora.

Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru izi nzego z’umutekano zashyize hanze ku wa 6 Werurwe 2026 zatangaje ko Ingabo, Polisi n’izindi nzego bagiye kwifatanya n’abaturage mu bikorwa byo gufasha mu kuzamura imibereho myiza yabo n’iterambere.

Ibyo bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose kuva ku wa 9 Werurwe 2026 bikomeze mu gihe cy’amezi atatu.

Bifite insanganyamatsiko igira iti "Ubufatanye bw’Abaturage, Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa byo kwizihiza Kwibohora32."

Ibyo bikorwa bizakorerwa mu gihugu hose bizibanda ku buvuzi, ubworozi, kubakira imiryango itishoboye, kubaka ibyumba by’amashuri, gukwirakwiza amazi, kubaka ibiraro, ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’ibindi.

Uruhare w’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage biteganywa n’amategeko agenga izi nzego.

Ingabo na Polisi by’u Rwanda barashimira byimazeyo abaturage ku ruhare n’ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n’iterambere ry’u Rwanda.

Ibikorwa nk’ibyo mu 2025 byasize hakozwe byinshi harimo abaturage barenga ibihumbi 30 bahawe serivisi z’ubuvuzi ku ndwara zitandukanye.

Uretse kuvura abo baturage hanubatswe inzu 70 zihabwa abatishoboye, ibiraro 13, hanubakwa ibyumba by’amashuri y’incuke 10 n’ibindi byinshi.

Ingabo z'u Rwanda zisanzwe zitanga ubuvuzi ku baturage mu bihe bitandukanye

Special pages