Muri ibi bilometero harimo 28 bizakura mu bwigunge abatuye imirenge itandatu, ku muhanda wa kaburimbo w’ibilometero 55,3 (Kazabe - Rutsiro) uhuza aka Karere na Rutsiro.
Harimo kandi imihanda ireshya na kilometero 3.8 izakorwa mu gice cy’Umujyi wa Ngororero mu kuwufasha kurushaho gusa neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwihoreye Patrick mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko iyi mihanda igiye gukorwa vuba.
Ati “Ibilometero 3.8 bigiye gukorwa mu gice cy’umujyi wa Ngororero byamaze no gutangirwa isoko rya miliyari 4 Frw, ndetse uratangira bitarenze gicurasi 2026, hakaba kandi hari n’ibilometero 28 bizakorwa muri aka karere ku muhanda uzabahuza na Rutsiro bizatwara asaga miliyari 28 Frw, dore ko n’isoko RTDA yamaze kuritanga.”
Yakomeje avuga ko ikorwa ry’iyi mihanda rizarushaho kuzamura ishoramari no koroshya ubuhahirane hagati ya Ngororero na Rutsiro.
Akarere ka Ngororero gakungahaye ku mabuye y’agaciro, kagizwe n’imisozi miremire ku buryo imihanda myinshi hari ubwo ibiraro bicika ntikomeze kuba nyabagendwa, ari nayo mpamvu nyamkuru abagatuye banyotewe n’imihanda igiye kukubakwamo.
Amakuru IGIHE ifite ni uko hari undi muhanda wa kaburimbo w’ibilometero 72 uteganyijwe kuzaturuka mu Ngororero ukagera ku mupaka wa Cyanika, nawo uzavana abo muri koridoro ya Vunga mu bwigunge ndetse n’inyigo yawo igeze kure itunganywa.
Cyuzuzo Nkundabagenzi na bagenzi be bavuka mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Mukore mu kiganiro na IGIHE bagaragaje ko ikorwa ry’iyi mihanda rizabavana mu bwigunge.
Ati “Umuhanda dukoresha uyu munsi warangiritse cyane, kuva ku mukore wa Rwabugiri ugera kuri kaburimbo kuri moto ntibatinya ku kwishyuza 5.000 Frw, kandi yarahoze ari 1.500 Frw, bigaragaza ko nushyirwamo kaburimbo tuzava mu bwigunge.”
Hafashimana Eurade, ukora akazi ko gutwara moto mu isantere ya Mukore yavuze ko “umuhanda igihe uzaba umaze kugezwamo kaburimbo ubuhahirane n’Umurenge wa Ngororero buzatworohera, abagenzi tuzajya tubatwara neza kandi natwe akazi kazatworohera, kuko uyu munsi hari aho bigera moto bakayiterura kugira ngo ihite, bisaba abasore b’ibigango kandi barishyurwa, ayo akiyongera ku yo umugenzi yishyuzwa.”





