00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abaveterineri barenga 100 bahawe moto n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 470 Frw

Abaveterineri bigenga bagera ku 134 bashyikirijwe moto zifite agaciro ka miliyoni 470 Frw na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu rwego rwo kwihutisha serivisi zitangwa no kugabanywa impfu z’amatungo.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 17 Ukwakira 2025 ku bufatanye n’urugaga rw’abaveterineri mu Rwanda (RCVD) n’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Izi moto zahawe abaveterineri bakorera mu turere 18 twatoranyijwe, aho buri umwe yasabwaga kwishyura 15% y’igiciro cya moto bahawe, asigaye bayaterwamo inkunga na Leta.

Mu Rwanda habarurwa abaveterineri 6.015, aho 88% muri bo ari abigenga.

Mu muhango wo gutanga iyi nkunga, Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Kamana Olivier, yavuze ko abaveterineri bigenga bahawe izi moto mu rwego rwo kwihutisha serivisi ku borozi bari mu bice by’icyaro.

Ati “Abaveterineri ba Leta aba ari bake[..] ubu serivisi zahawe abikorera bari hirya no hino mu turere bityo aborozi bakaba baregerewe, ni muri urwo rwego twabahaye ibikoresho n’izi moto kugira ngo bihutishe ndetse batange serivisi inoze.”

Yakomeje avuga ko aba baganga b’amatungo bigenga bazakomeza kugenzurwa n’urugaga rw’abaveterineri mu kureba ko inshingano zabo zuzuzwa uko bikwiye.

Umuyobozi w’urugaga rw’abaveterineri, Kayumba Charles, yavuze ko ibi bigiye kuba igisubizo mu mikorere y’abaveterineri bigenga kuko bahawe amabwiriza y’uko bazajya bakora akazi.

Ati “Twabahaye amabwiriza ko bazajya begera aborozi buri gitondo bakabaza ibibazo bafite bakabagira inama niba ari ukeneye kuvuza itungo bakamufasha.”

Yakomeje abishimangira avuga ko urugaga kugeza ubu rufite abaveterineri bagera kuri 88% bigenga abasigaye bakaba ari abakozi ba Leta babarizwa mu turere no ku rwego rw’imirenge.

Mupenzi Nahimana, umwe mu baveterineri mu karere ka Kamonyi wahawe ibikoresho na moto yavuze ko ibi bigiye gutuma serivisi batangaga zirushaho kwihuta ndetse n’ikibazo cy’ibikoresho kikaba cyakemutse.

Ati “Iyi nyunganizi igiye gukemura ibibazo by’ingendo n’ibikoresho bidahagije twahuraga nabyo, aho wasangaga rimwe na rimwe dutira cyangwa ugasanga naho dutira ntabihari, akazi kakaba karapfuye.”

Izi nkunga zatanzwe zifite agaciro gatandukanye, kuko abakorera mu bice by’imirambi bahawe moto zitandukanye n’izabakorera mu misozi, aho izahawe abakorera mu mirambi, imwe ifite agaciro ka 2.297.000 Frw, naho izahawe abakorera mu bice by’imisozi buri imwe ifite agaciro ka 2.102.257 Frw.

Abaveterineri barenga 134 bahawe moto n'ibikoresho byo gukoresha
Abaveterineri bigenga bari bitabiriye iki gikorwa
Abakobwa n'abo bahawe moto zo kwifashisha

Special pages