Muri icyo gihe, Komisiyo yakiriye dosiye 33 zerekeye imyitwarire y’Abavoka.

Mu makosa abavoka bahaniwe harimo kutubahiriza inshingano yo kwishyura umusanzu; kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano bagirana n’ababagana; gukora Umwuga kandi warahagaritse/ warahagaritswe; kutaba indakemwa no kubura ubunyamugayo, ubushishozi, kudahesha icyubahiro umwunga ndetse no kutiyubaha.

Muri dosiye 33 zasuzumwe, zose zafashweho ibyemezo. Muri rusange Igice kinini cy’ibihano byafashwe cyari igihano cyo guhagarikwa mu gihe cy’amezi atandatu, aho mu Abavoka 32 hahanwe 20 bahanishijwe Amezi atandatu.

Umwe mu bavoka yafatiwe icyemezo cyo gukurwa ku rutonde burundu kubera amakosa akomeye y’umwuga, abandi bagenerwa ibihano bitandukanye byo guhagarikwa kuva ku kwezi kumwe kugeza ku myaka ibiri.

Abavoka batatu bahanishijwe guhagarikwa gukora umwuga mu gihe cy’ukwezi kumwe, batatu bahanishwa guhagarikwa gukora umwuga mu gihe cy’amezi atatu, umwe ahanishwa amezi ane, babiri bahanishwa amezi atanu, umwe ahagarikwa umwaka, undi ahagarikwa imyaka ibiri mu gihe dosiye imwe isigaye igisuzumwa.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundarashi Moise, yavuze ko abavoka bakwiye kurushaho kugira indangagaciro nziza zihesha agaciro umwuga wabo.

Mu mpanuro Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abavoka guhindura imyitwarire mu rwego rwo kubahisha umwuga wabo no gutuma abaturage bizera ubutabera.

Yakomeje ati “Urukiko si akabyiniro, urukiko si ikibuga cy’umupira, urukiko ntabwo ari Stade. Urukiko ni ahantu hagomba kubahwa. Umwavoka arangwa n’ubuhanga ariko akanarangwa n’uko ahagaze, uko agaragara. Niba dukeneye ko ubutabera dutanga, ubucamanza tuvuga, kunganira abantu bigira agaciro ni ngombwa ko tugirirwa icyizere n’Abanyarwanda n’igihugu. Umwuga iyo uwufite mu mutwe gusa, imyitwarire itarimo bigupfira ubusa.”

Abavoka 22 bahaniwe amakosa y’umwuga mu 2025
Abavoka 22 bahaniwe amakosa y’umwuga mu 2025