00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavoka basabwe gukumira no kugira uruhare mu guhosha amakimbirane atera imanza

Abakora akazi ko kunganira abantu mu by’amategeko bazwi nk’abavoka, bahuguwe ku gufasha mu kurandura amakimbirane no kuyahosha mu bwumvikane birinda ko bishora mu manza.

Abavoka bibukijwe no kwita ku bakiliya babo bashobora kugaragaza intege nke mu buzima bwo mu mutwe kubera ibibazo bitandukanye ntibabashe kwihanganira ibyava mu rukiko cyangwa bikabatera imyitwarire idasanzwe mu bihe by’urubanza.

Aya mahugurwa y’iminsi itatu yasojwe ku wa 29 Mata 2026, yabereye mu Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD). Yibanze ku kwita ku bakiliya babagana no kwihatira kurwanya amakirimbirane no kuyahosha atarindiriye kugera mu nkiko.

Ndayahoze Valens, impuguke mu bijyane no gukumira no guhoshya amakimbirane akaba n’umwe mu batanze amahugurwa, yavuze ko agamije gutuma abavoka bagira imyitwarire iboneye mu murimo wabo, bakibuka ko amateka atandukanye abakiliya babo banyuzemo ashobora kuba intandaro y’ibindi bikomere.

Ati “Umukiliya wacu ni Umunyarwanda ufite ibikomere bitandukanye birimo n’ibya Jenoside yakorewe Abatutsi. Umuntu ufite urubanza aba yibaza ngo ruzarangira rute. Uwo muhangayiko rero ushobora kumuviramo ihungabana ryagera no ku mwavoka, nawe akaba yaryanduza abandi, ari yo mpamvu dufite inshingano zo gufasha abatugana gukemura ibibazo ariko twitwararika.”

Ndayahoze yakomeje avuga ko umwavoka aba akwiye no kugira ubumenyi butegura umukiliya we kumva ko ubutabera atari uguhangana mu nkiko gusa umuntu aburana bya ndanze, ahubwo akamutegura no kwemera ibyaruvamo bitamunejeje n’igihe yaba atsinzwe, akanyurwa n’icyemezo cy’ubutabera ndetse akamutegura no kubana n’uwo bari bafitanye amakimbirane mu mahoro.

Me Kanyarukiga Jacques umwe mu bahuguwe, yavuze ko aya mahugurwa yabibukije ko umuntu ufite urubanza aba afite umutwaro ukomeye, akeneye gutegwa amatwi byisumbuyeho.

Ati “Umuntu ufite urubanza, aba ashobora kurara adasinziriye kubera umuhangayiko. Batwigishije uko umuntu agomba kwitwara imbere y’uwo muntu, kugira ngo agerageze kumugarura mu mutuzo. Hari ubwo amakimbirane aba amaze igihe ugasanga umukilya nta cyizere agifitiye ubutabera, rimwe akagusaba ati ‘uzabanze ujye kundebera umucamanza’. Twize rero ko uko umukiliya yaza kose, ugomba kumuremamo ituze utamuhungabanyije.’’

Me Kabasenga Bértilde we yagize ati “Twabwiwe ko tugomba kujya tubwira abakiliya ko guhangana atari igisubizo cy’ibibazo bafite, icyiza ari ugusana umuryango, gusa bigahera ku kumutega amatwi, wumva niba n’ayo makimbirane nta ruhare ayafitemo, ukamugira inama, byaba ngombwa ukanabicaranya n’uwo bafitanye ikibazo mbere yo kujya mu rukiko, igihe byananiranye.”

Ubwo yatangizaga aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Karimunda Muyoboke Aimé, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi cyane mu kunoza imikorere y’abavoka. Yibukije ko hejuru y’ubumenyi mu mategeko, Abavoka bagomba kumenya umuco n’amateka by’ubutabera nyarwanda.

Yagarutse ku kuba hari ibimenyetso bigaragaza ko Abavoka bashobora kuba baratangiye kubaho mu Rwanda mu rubanza rwaciwe n’Umwami Ruganzu Ndoli ahagana mu 1510 nk’uko bigaragaza n’Igisigo Nyabami cyitwa ‘Ibyuma Bitsindira Abami’.

Yasabye Abavoka kwitwara koko nk’ingabo z’ubutabera (justice officers), bagafasha kugabanya amakimbirane mu baturage, bakubakira uburyo bwo gukemera ayo makimbirane ku muco nyarwanda kuko ari naryo shingiro ry’iterambere rirambye.

Dr. Muyoboke yasabye kandi ko ubu bumenyi bwazanagera ku bandi bakozi b’ubutabera nk’abacamanza, abanditsi ndetse n’abashinjacyaha kugira bose bagire imyumvire iboneye ihuriza ku guha umuturage ubutabera bukwiye.

Aya mahugurwa yatangiriye ku bavoka 60 bakorera ku mipaka ya Rubavu na Rusizi mu rwego rw’umushinga ‘Uhaki Bila Mupaka’.

Umuyobozi muri Pole Institute, ufasha mu bikorwa by'umushinga wa Uhaki Bila Mupaka, Nzabirinda Jean Claude, yasabye abavoka guhorana intego yo gukemura amakimbirane mu bo bahura bose
Mu gutangiza aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Karimunda Muyoboke Aimé yari yabahaye impanuro
Abitabiriye amahugurwa bavuze ko bungukiyemo byinshi
Me Kabasenga Bértilde nawe yavuze ko bongeye kwibutswa kwegera abakiliya bakabakuramo imyumvire y'uko gutsinda urubanza neza ari ukumvisha uwo muhanganye
Me Kanyarukiga Jacques, umwe mu bahuguwe, yavuze ko aya mahugurwa yabibukije ko umuntu ufite urubanza aba akeneye gutegwa amatwi byisumbuyeho
Umuyobozi muri Pole Institute, ufasha mu bikorwa by'umushinga wa Uhaki Bila Mupaka, Nzabirinda Jean Claude, yasabye abavoka guhorana intego yo gukemura amakimbirane mu bo bahura bose

Special pages