00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobozi n’abakozi ba Letshego Rwanda Plc bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabwa gusigasira ubumwe

Umuyobozi Mukuru wa LETSHEGO AFRIKA HOLDING (Ifite icyicaro gikuru muri Bostwana) yasuye ishami rya LETSHEGO mu Rwanda yifatanya n’abakozi mu Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bigishwa amateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside, mu gihe cya Jenoside, uko yahagaritswe, kugeza ku bumwe n’ubwiyunge.

Ni igikorwa cyabaye ku wa 13 Gicurasi 2026, mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bunamiye bakanashyira indabo kumva zishyinguwemo Abatutsi barenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside.

Basuye ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali banasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi Mukuru wa Letshego Africa Holding, Reinette Van Der Merwe, yavuze ko abantu bagomba kwigira ku mateka yaranze u Rwanda kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ati “Uyu ni umusaruro w’imbaraga za politiki wagize uruhare mu kubaka sosiyete ifite amahoro. Ibihugu bikwiye kwigira kuri aya mateka kugira ngo Jenoside itazagira ahandi yongera kuba.”

Umuyobozi wa Letshego Rwanda Plc, Niyongabire Benoit, yavuze ko basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, kugira ngo abakozi babo bakomeze gutanga serivisi nziza ariko bazi amateka igihugu cyanyuzemo bamenye n’uko bahangana n’abayagoreka.

Yagize ati “Mu kigo cyacu dufitemo abo Jenoside yabaye ari bato, dufitemo n’abandi bavutse nyuma ya Jenoside, ni byiza ko biga amateka bakayamenya kugira ngo duhe agaciro umuntu mu byo dukora ariko tubashe no kubaka igihugu tuzi aho kiva n’aho cyerekeza.”

Niyongabire Benoit yasabye abakozi ba Letshego PLC kwigira ku mateka bakirinda amacakubiri, bakirinda urwango, bakubaha umuntu wese kandi bakimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda igamije guhuza no kubaka Umunyarwanda kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere.

Letshego Rwanda Plc, ni ikigo cy’imari iciriritse gitanga inguzanyo mu buryo bwihuse , ndetse kikabikira abakiLiya ubwizigame ku nyungu iri hejuru. Letshego Africa Holding yaguze Rwanda Microfinance mu mwaka 2012 ikaba imaze imyaka 14 ikorera mu Rwanda, Letshego Africa Holding ikorera mu bihugu 11 muri Africa.

Umuyobozi Mukuru wa Letshego ku Isi, Reinette van der Merwe yashyize indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakozi ba Letshego basabwe kwirinda urwango n'amacakubiri, ahubwo bagashyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda
Reinette van der Merwe yanditse ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi basura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abayobozi n'abakozi ba Letshego Africa Holdings Limited batanze inkunga ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Special pages