00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abenebebikira ntibatatiye igihango muri Jenoside: Umuhamya ni Sr Anna Beatha (Video)

Sr Murekatete Anne Beatha umwe mu bagize Umuryango w’Abenebikira mu Rwanda yashimye abagize uyu muryango ushingiye ku mahame ya Kiliziya Gatolika, uburyo bakomeje kunga ubumwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabasha gukora ibishoboka byose ngo mu kigo cyabo harokoke abantu nubwo byari bigoye.

Yabashimiye kandi ku musanzu ukomeye bagize mu kongera kubanisha Abanyarwanda.

Sr Murekatete yari umubikira mu 1994 ndetse ari Umuyobozi w’Ishuri rya Groupe Scolaire Save mu Karere ka Gisagara.

Mu Ugushyingo 2025 yamuritse igitabo yanditse kigaruka ku ruhare rw’Abenebikira mu kurokora abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka Igihugu.

Ni igitabo kiri mu Gifaransa yise ‘Le Génocide Commis Contre les Tutsi : Contribution des Benebikira à la protection des victimes et à la reconstruction du pays’ gifite amapaji 180.

Sr Murekatete yavuze ko umushinga wo kwandika iki gitabo wasabwe n’abantu babiri, ashimira byimazeyo.

Yibuka ubwo Sr Thierry Dominique Mukanzigiye wahoze ari umuyobozi w’Abenebikira yamugiriye inama yo kwandika ibyabereye i Save mu mezi atatu ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Sr Mukanzigiye yasabye na Sr Marie-Thérèse Mukabacondo kugira uruhare kuri iyi nyandiko.

Batekereje ko bakwandika inkuru ikanyuzwa mu gitangazamakuru runaka, ariko bagishije inama Antoine Mugesera, uzobereye mu byo kwandika, we ababwira kwandika igitabo.

Sr Murekatete yabaye acumbitse uyu mushinga, nyuma atangiye ikiruhuko cy’izabukuru arawusubukura, ashaka kwigisha urubyiruko rw’u Rwanda cyane cyane Abenebikira bakiri bato uburyo ubutumwa bwiza bwa Yezu bwakiza benshi nubwo abakomeye bakwirakwiza urwango rwo kumaraho igice runaka cy’abantu.

Biteganyijwe ko kizasohoka mu zindi ndimi nko mu Cyongereza mu mezi ari imbere, no mu Kinyarwanda bitari kera.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE kigaruka kuri icyo gitabo, Sr Murekatete yagarutse ku ruhare rukomeye we na bagenzi be bagize mu kurinda igihango cy’Ubunyarwanda.

Yagarutse ku buryo mu 1994 we na bagenzi be bari mu Kigo cya Save batari bizeye uburinzi kuko bamwe muri bo barahigwaga ngo bicwe, abandi badahigwa, ariko bakomeza kunga ubumwe ndetse babasha no guhisha abandi baranarokoka.

Yagize ati “Twari ababikira benshi barenga 100 kuko bashatse kutwica kenshi, no kudukorera ibya mfura mbi, ariko bahura n’inzitizi y’uko tutitandukanyije bibabera ikibazo gikomeye.”

“Abicaga bari bavuze ngo badutatanye buri umwe asubire aho yaturutse, ariko hari umubikira wari uduhagarariye we ntiyahigwaga, ajya gutakambira Lt. Col. Tharcisse Muvunyi wayoboraga ingabo muri Butare.”

Ibyo byatumye abo babikira babona uburinzi kugeza Inkotanyi zibagezeho ndetse babasha kurokora n’abandi.

Ati “Mu gitabo cyanjye harimo urutonde rw’abantu 271 bari aho mu rugo rwacu i Save. Inkotanyi zimaze kuturokora twabashije kubitaho mu gihe bagitegereje kubona aho bajya.”

Sr Murekatete yavuze ko muri abo barokotse bishimira ko ubuzima bwabo kuko baje kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Hari abo nagiye mbaza harimo uwitwa Namahungu Théogène watugezeho bamutemaguye atizeye kubaho, ariko ababikira bamwitaho. Ubu ni umuntu umeze neza atuye i Kigali, arubatse, yakoze no muri Minisiteri y’Ubuzima.”

Yagarutse kandi ku wundi mugore wakoraga mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, ubu wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru baramurokoye, undi barokoye ni uwitwa Kayitesi ati “Ubu afite n’umwana uri mu Ngabo z’Igihugu, n’abandi batandukanye barimo n’abana b’imfubyi bareze.”

Sr Murekatete kandi yavuze ko mu rugendo rwo kongera kubaka Igihugu, Abenebikira bafashije mu kubaka ibigo by’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi by’igihe gito bitatu, n’amashuri yo kuzigisha kuko zagorwaga no kwiga ahandi.

Bubatse kandi amavuriro arenga 10 mu gihugu, ndetse Sr Murekatete ubwo yavaga kwiga ibijyanye n’ivugabutumwa muri Amerika yaje gutangiza umushinga wo kwigisha isanamitima muri kaminuza, n’ibindi bitandukanye bakoze mu kongera kubaka Igihugu.

Muri urwo rugendo, ashima cyane bagenzi be b’Abanebikira uruhare rukomeye bagize, kuko harimo n’abiciwe mu bindi bigo by’Ababebikira mu bihe bitandukanye bazira ko banze kwitandukanya, atanga urugero rwa Kibirira.

Abenebikira ni wo muryango w’Ababikira kavukire washinzwe bwa mbere mu Rwanda mu 1919.

Mugesera na we yashimiye byimazeyo Sr Murekatete washyize mu nyandiko imibereho y’Abenebikira mbere na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Bigaragaza ko kwizera n’urukundo by’umuturanyi bitasigariye mu magambo gusa. Iki gitabo kirabigaragaza. Mwarakoze cyane abo mu muryango w’Abenebikira. Mukomeze kunga ubumwe muzahora mutsinda ikibi nk’uko mwabishoboye mu bihe byari bibi cyane muri Jenoside. Ntabwo mwateshutse ku rukundo n’Imana mweguriye ubuzima banyu.”

Sr Anna Beatha, yavukiye Mukuge muri Nyaruguru tariki ya 15 Ukwakira, arahirira kuba Umubikira w’Umwenebikira burundu tariki ya 9 Kanama 1987

Amaze imyaka 38 akora ibijyanye n’uburezi nyuma yo kubyiga muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Kaminuza

Yitwa Boston College University, muri Amerika

Sr Murekatete yagaragaje uburyo Abenebikira b'i Save ya Gisagara bunze ubumwe mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi
Sr Murekatete Anne Beatha yanditse igitabo kigaragaza ibyabaye ku Muryango w'Abenebikira b'i Save
Sr Murekatete yanditse igitabo yise ‘Le Génocide Commis Contre les Tutsi : Contribution des Benebikira à la protection des victimes et à la reconstruction du pays’
Sr Murekatete yagarutse ku ruhare rukomeye we na bagenzi be bagize mu kurinda igihango cy’Ubunyarwanda
Abenebikira biyemeje kungga ubumwe mu bihe ubutegetsi bwashakaga gutanya Abanyarwanda

[email protected]


Special pages