00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abenshi yahuguye babonye akazi: Uruhare rwa Christian Mercy ifasha abakobwa babyariye iwabo

Umuryango witwa Christian Mercy ukomeje kugira uruhare mu mibereho y’Abanyarwanda by’umwihariko ababyariye mu rugo n’abacikije amashuri mu kwiyubaka binyuze mu mushinga “Beyond the Cycle”.

Christian Mercy ifasha abo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo yashinzwe n’Umunyarwandakazi, Jackline Hansen, utuye muri Danemark, mu Karere ka Jylland na Fyn.

Intego yawo by’umwihariko hazamo no mu gufasha abakobwa bahuye n’ingaruka zo gutwara inda bakiri bato cyangwa bacikishirije amashuri, kugira ngo bongere kwiyubaka no kwigirira icyizere.

Jackline Hansen avuga ko nubwo bamaze imyaka myinshi bakora ibikorwa bitandukanye by’iterambere, umushinga “Beyond the Cycle” ufite umwihariko kuri we kubera amateka ye bwite, ajyanye n’uko na we yakuriye mu cyaro bityo ko yumva neza ibibazo abakobwa bahura na byo.

Ni umushinga wibanda ku gutanga amahugurwa, gusana amarangamutima, guhindura imitekerereze, kubaka icyizere no gufasha aba bakobwa kwishakamo ibisubizo.

Ati “Uyu mushinga ugaragaza ko bishoboka iyo umuntu ahawe amahirwe. Abenshi muri aba bakobwa usanga tubabona nk’aho bananiwe ubuzima, nyamara hari impamvu nyinshi zituma bisanga mu bibazo banyuzemo. Icyo dukora ni ukubasanga aho bari, tugafatanya n’inzego z’Igihugu kugira ngo tugire icyo tubafasha.”

Christian Mercy imaze guha amahugurwa ku bijyanye n’isuku n’ubuzima bw’imyororokere abakobwa bagera kuri 250 bacikishirije amashuri, barimo abarenga 60 babyariye iwabo bakiri abangavu.

Bahabwa kandi amahugurwa mu kugira isuku mu gihe cy’imihango, ubuzima bw’imyororokere, ingaruka zo kubyara bakiri bato ndetse n’uburyo bwo kwirinda inda zitateganyijwe.

Aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi no kubafasha kwisubiza icyizere, bityo bakabasha gufata ibyemezo bibateza imbere no kongera gutekereza ku hazaza habo.

Nyuma y’ayo mahugurwa, abakobwa 84 bigishijwe kudoda ibikoresho by’isuku byo mu gihe cy’imihango.

Impamvu ni uko mu bice by’icyaro, kubona ibi bikoresho bigezweho biba bigoye, bigatuma bamwe bakoresha ibitambaro bidakozwe neza, bishobora kubakururira indwara no kubatera isoni, rimwe na rimwe bigatuma basiba ishuri cyangwa nizindi nshingano.

Aba bakobwa bigishijwe umwuga w’ubudozi bw’imyenda isanzwe mu gihe cy’amezi arindwi. Mu bakobwa 84 harimo 43 babyaye batangiye amasomo, 26 ni bo bayasoje.

Muri bo, batanu bamaze kubona akazi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe abandi bakomeje gushaka uko batangiza imishinga iciriritse yabafasha kwigira no kwiteza imbere.

Mu rwego rwo kurushaho kubitaho, hashyizweho Icyumba cy’Umukobwa kirimo ibikoresho bifasha abakobwa guhura, kuganira no kugirwa inama.

Bafatanyije kandi n’Ikigo Nderabuzima, aho umuhanga mu by’imitekerereze n’umuforomo bajya gufasha abakobwa bafite ihungabana rikomoka ku byo banyuzemo.

Iyi gahunda yita ku buzima bwo mu mutwe ifatwa nk’inkingi ya mwamba, kuko abenshi mu bakobwa bagize uruhare muri uyu mushinga baba baranyuze mu bihe bikomeye birimo kwangwa n’imiryango, gusuzugurwa no kwiheba.

Jackline Hansen yashimye imikoranire myiza n’inzego zitandukanye, by’umwihariko Akarere ka Gatsibo, avuga ko ubuyobozi bukora byinshi mu kugeza serivisi ku baturage no gufasha abatishoboye.

Ati “Leta ikora byinshi mu guteza imbere abaturage no kubafasha, ariko ni inshingano za buri wese kugira icyo akora cyunganira imbaraga z’abayobozi aho bishoboka.”

Anashima na Perezida Paul Kagame, ko umutekano n’amahirwe ahabwa Abanyarwanda bose, barimo n’abatuye mu mahanga, bituma bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Umushinga “Beyond the Cycle” ugaragaza ko iyo abakobwa bahawe amahirwe, ubumenyi n’ubufasha bukwiye, bashobora guhindura amateka yabo no kuba umusingi w’iterambere ry’imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Ni intambwe igaragaza ko guca inzitizi z’ubuzima bitangirira ku kubaka umuntu imbere no kumuha amahirwe yo kwiyubaka.

[email protected]

Christian Mercy ifasha abo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo yashinzwe n’Umunyarwandakazi, Jackline Hansen, utuye muri Danemark
Abakobwa babyariye iwabo bigishwa imirimo itandukanye ibafasha kwiteza imbere
Abo muri Christian Mercy bahawe impamyabushobozi
Abakobwa babyariye iwabo bashimira Christian Mercy itarabatereranye

Special pages