Imibare igaragaza ko mu ngo 92.623 zo muri aka karere, izifite amashanyarazi ari 65.763 zingana na 71% zivuye kuri 23,7% zariho mu 2017/2018.

Muri izi ngo zifite amashanyarazi izingana na 35.197 (38%) zikoresha adafatiye ku muyoboro mugari.

Imibare kandi igaragaza ko abaturage b’Akarere ka Ngororero bagerwagaho n’amashanyarazi mu 2016/2027 bari ku kigero cya 14,6%.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko kubera imbaraga zashyizwe mu guha abaturage amashanyarazi, umwaka wa 2018 wasize bageze ku kigero cya 23,7%.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye IGIHE ko imbaraga Igihugu cyashyize mu kongera ingufu z’amashanyarazi ari zo zatumye abaturage bagerwaho n’inyungu ziyakomokaho.

Ati “Igihugu cyashyize imbaraga mu kongera ingano y’amashanyarazi afite imbaraga, ndetse kinayakwirakwiza hose. Abaturage bacu batangiye kurya ku matunda y’ibyo kibifuriza. Iyo ugeze kuri santere z’ubucuruzi usanga benshi barihangiye imirimo itandukanye babikomoye ku mashanyarazi begerejwe.”

Meya Nkusi avuga ko guhabwa amashanyarazi afite imbaraga bigira uruhare runini mu guhindura imibereho y’abaturage. Yavuze ko bituma n’ibikorwaremezo bafite muri aka karere nk’ibitaro, inganda zitunganya amabuye y’agaciro bibasha gukora neza bigatanga umusaruro.

Kugira ngo imibare izamuke cyane babifashijwemo n’umushinga munini batangiye gushyira mu bikorwa mu myaka ibiri ishize bafatanya n’ikigo cyitwa CEGELEC gifatanyije na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG).

Watangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2023 ubu ukaba ugeze ku kigero cya 97%. Ni umushinga ufite ingengo y’imari ya miliyoni 23.5$.

Urwego rw’ingufu mu Rwanda rwateye imbere ku buryo bugaragara. Mu 2000 abagerwaho n’amashanyarazi bari 2%, mu 2010 baba 10% uyu munsi bageze kuri 85%. Ubu u Rwanda rugeze ku gukora amashanyarazi angana na megawatt 460.

U Rwanda rugeze ku gukora amashanyarazi angana na megawatt 460
U Rwanda rugeze ku gukora amashanyarazi angana na megawatt 460