Ibi byatangajwe kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2025, mu biganiro byahuje AfDB na Guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa b’iyi banki.
Ibi biganiro ni igikorwa ngarukamwaka gitegurwa n’iyi banki mu rwego rwo kugenzura imishinga yayo yose yakoreye mu Rwanda uko ihagaze hakarebwa ibyagenze neza n’ibitaregenze neza bakazabikosora mu mishinga bateganya gukora mu gihe kiri imbere.
Ubuyobozi bwa AfDB bwagaragaje ko mu myaka ibiri ishize bwashoye miliyari 2,5$ mu mishinga 28 yiganje mu bikorwa remezo birimo amazi n’isukura, ubwikorezi n’ingufu n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa AfDB mu Rwanda, Aissa Touré Sarr, yagaragaje ko iyo mishinga yose uko ari 28 igeze kuri 85% ishyirwa mu bikorwa.
Ati “Mu mishinga dukora 34% yayo iri mu bijyanye n’amazi n’isukura, 30% iri mu bijyanye n’ingufu, mu gihe 16% iri mu bijyanye n’ubwikorezi.”
Yavuze ko ibyo byagezweho kubera ubufatanye n’imikoranire myiza bafitanye na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo bakomeze kugira uruhare rufatika mu gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Aissa yavuze ko ibi biganiro ari umwanya mwiza wo kwisuzuma bakareba aho ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga rigeze no gukomeza kuyishyira mu bikorwa.
Ati “Ibi biganiro ni umwanya mwiza wo kurebera hamwe ndetse guhuza ibikorwa. Bidufasha kureba intambwe tumaze gutera mu gushyira mu bikorwa imishinga yacu, tukareba ingorane zagiye zizamo kugira ngo zizakomeze gutanga umusanzu mu iterambere ry’abanyarwanda.”
Yongeraho ko mu myaka ibiri ishize bongereye imishinga bateraga inkunga iva kuri 26 igera kuri 28 ndetse n’amafaranga arongerwa aho yavuye kuri miliyari 1,5$ ikagera kuri miliyari 2,5$.
Uyu muyobozi yasobanuye ko imwe mu mishinga bagiye gushyiramo imbaraga harimo iy’ubuhinzi kuko Leta y’u Rwanda yabasabye gushyira imbaraga mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi no kuhira ibihingwa.
Ati “Nyuma y’uko Leta idusabye gushora imari mu buhinzi dufite amafaranga agera kuri miliyoni 300$ duteganya gushora mu bikorwa byo kuhira ibihingwa.”
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Emmanuel Nuwamanya, yashimye uruhare iyi banki ikomeje kugira mu iterambere ry’Abanyarwanda binyuze mu mishinga itera inkunga.
Ati “Turashimira uruhare AfDB ikomeje kugira mu gufatanya na Leta gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye ijyanye n’amazi n’isukura, ubwikorezi n’ingufu n’ibindi bifasha guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.”
Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1974, igice kinini cy’amafaranga yayo gishorwa mu bikorwa remezo ariko igaragaza ko igiye gushora imari no mu bikorwa biteza imbere ubuhinzi.










