Imibare ya Minisiteri y’Uburezi yo mu 2025 igaragaza ko u Rwanda rufite amashuri 5.041 yigamo abana 4.766.125 bangana na 35% by’abaturage bose u Rwanda rufite. Bivuze ko ⅓ cy’Abanyarwanda ari abanyeshuri.
Muri ayo mashuri ay’inshuke ni 4.264, abanza ni 4.108, afite icyiciro rusange cy’ayisumbuye ni 1.916, amashuri yisumbuye afite ibyiciro byombi ni 981, amashuri ya Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro ni 581. Amashuri yo ku rwego mpuzamahanga ni 120.
Amashuri y’incuke ari mu Rwanda yigamo abana 605.229, amashuri abanza yigamo 3.006.709, icyiciro rusange cyigamo 598.860, abiga mu yisumbuye guhera mu mwaka wa kane bo ni 196.384, abiga mu mashuri ya TVET L3-L5 ni 106.373, abiga TVET L1-L2 10.418. Abiga Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro ni 12.423.
Bose bahabwa amafunguro ku ishuri. Harimo abagaburirwa ku manywa gusa, ni ukuvuga abiga bataha, na ho mu mashuri yisumbuye abiga babamo bagahabwa amafunguro y’umunsi wose.
Inyandiko y’amabwiriza ajyanye na gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku ishuri [Rwanda School Feeding operational guidelines] ya 2025, yashyizwe ku rubuga ku wa 13 Mutarama 2026, igaragaza ko amafaranga yatangwaga mu kugaburira abanyeshuri ku mashuri yiyongereye.
Igaragaza ko ubu amafaranga Leta itanga muri iyi gahunda ku mwana wiga mu mashuri abanza yageze kuri 219 Frw, avuye ku 135 Frw na ho abo mu mashuri yisumbuye biga bataha Leta ibishyurira 642 Frw ku munsi avuye kuri 56 Frw.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko umwana wo mu mashuri y’inshuke yishyurirwa na Leta 109 Frw ku munsi.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026 gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri igenewe abanyeshuri bo mu bigo byose bya Leta n’ibifashwa na yo ku bw’amasezerano, yagenewe arenga miliyari 130 Frw.
Amafaranga umubyeyi atanga kuva mu 2020/2021 yabazwe hagendewe ku 150 Frw yari ifatizo ku ifunguro umwana wo mu mashuri abanza afata ari ku ishuri. Umubyeyi ufite umwana umwe wiga mu mashuri abanza yishyura 15 Frw ku munsi, akaba 975 Frw ku gihembwe.
Ababyeyi bafite abana bo mashuri yisumbuye biga bataha bo bishyura 19.500 Frw, ariko utayafite ahitamo gukora imirimo y’amaboko ku ishuri.
Amafunguro ikigo cy’ishuri gitegurira abanyeshuri agomba kuba akubiyemo ibigize indyo yuzuye, birimo ibinyampeke n’ibinyabijumba, imboga, amavuta, imbuto n’ibikomoka ku matungo, kandi ifunguro rikaba rigizwe n’ibiribwa bihinduranywa buri munsi.
Iteganya n’amagarama umunyeshuri wo muri buri cyiciro agomba guhabwa. Nk’urugero, umuceri umwana wo mu mashuri y’inshuke agenerwa ni garama 50, uwo mu mashuri abanza akagenerwa garama 100, mu gihe uwo mu mashuri yisumbuye agenerwa garama 130 ku ifunguro rimwe.
Ku bishyimbo (byumye) baba bagenewe garama 20 ku mwana wo mu mashuri y’inshuke mu gihe uwo mu mashuri abanza n’ayisumbuye aba agenewe garama 40 ku ifunguro.
Imboga (dodo) zo ibyiciro byose bibarirwa amagarama 100, imbuto bakabarirwa avoka ingana na garama 80 kuri buri cyiciro, naho ibikomoka ku matungo ni garama 50 kuri buri bwoko bw’inyama, amagi cyangwa bagahabwa amata.
Umwe mu bayobozi bo mu ishuri ririmo icyiciro cy’abanza n’ayisumbuye mu ntara y’Iburasirazuba yabwiye IGIHE ko ababyeyi bishyura uruhare rwabo babarirwa muri 75%, kuko mu banyeshuri 1300 bo mu mashuri abanza, ababyeyi 900 gusa ari bo bishyura.
Yavuze ko nubwo amafaranga Leta itanga yiyongereye, amagarama umwana arya yo yakomeje kungana uko yahoze kuva mu 2021.
Ati “Buriya kuzamuka bagendera ku izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko.”
Muri Mutarama 2026, ibiciro ku masoko yo mu mijyi byiyongereyeho 8,9% ugereranyije na Mutarama 2025, mu gihe byari byiyongereyeho 8% mu Ukuboza 2025.
Iyi raporo igaragaza ko muri Mutarama 2026, ibiciro byiyongereye bitewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,3%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 15,6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 10,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 71,1%.
Uwahaye IGIHE amakuru yashimangiye ko gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri yatumye abana benshi bitabira amashuri, ndetse n’abarivamo barushaho kugabanyuka.
Ati “Ababyeyi barabyishimira kuko ntibagitaha biruka bagiye guteka, abana birirwa ku ishuri bakarya.”
Mu mashuri abanza ubu biga ingunga ebyiri, aho umunyeshuri wize kugeza saa Sita aha umwanya abandi bana bagatangira nyuma ya saa Sita ariko bose bagasangira ifunguro rya saa Sita.
Imibare iheruka ya MINEDUC igaragaza ko abava mu ishuri muri rusange ari 5,2% ariko intego yihaye ni ukumanura uyu mubare ku buryo ugera kuri 4,8% mu mwaka wa 2025/26.





