Umuhango wo gutangiza uyu mushinga wabaye ku wa 22 Ukwakira 2025, ufite intego zo kuzamura ireme ry’ubumenyi mu ikoranabuhanga, aho hazatangwa internet, ibikoresho byayo n’amahugurwa ku buntu, bijyanye n’intego 2030 y’Umuryango w’Abibumbye yo kugera ku iterambere rirambye.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, Umuyobozi w’iyi Porogaramu ya Airtel Africa Foundation, Esi Asare Prah, Dr. Emmanuel Mannaseh uhagarariye ITU mu Karere ndetse na Antoine Sebera, Umuyobozi Mukuru wa RISA.

Biteganyijwe ko ITU izatanga amasomo ajyanye n’ubwo bumenyi, ari na ko izategura ibikorwa bitandukanye bigamije kwegereza abaturage amahirwe yo gukorana n'abandi mu rwego rwo gusangira ibitekerezo, bityo iterambere mu bumenyi bw’itumanaho rigezweho ryihute.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko ubu bufatanye bw’inzego zitandukanye buzagira ingaruka nziza mu buzima bw’abaturage.

Ati “Ubu bufatanye bwacu na ITU, RISA na Cisco ni intambwe ikomeye mu guhuza abantu no kubaha ubumenyi bw’ikoranabuhanga rigezweho, cyane cyane urubyiruko rw’u Rwanda. Ibi kandi ni ishusho nziza y’uko ubufatanye bw'inzego za Leta, iz'igenga, ndetse n’imiryango mpuzamahanga bushobora kuzana impinduka nziza mu buzima bw’abaturage.”

Muri uyu mushinga wa 'Digital Transformation Centers', Airtel Africa Foundation binyuze muri Airtel Rwanda, izatanga ibikoresho byo gufasha kuwukwirakwiza, birimo ibyifashishwa mu gutanga interineti (Routers), interineti y’inziramugozi ku bigo by’amashuri, telefoni zigezweho ndetse na porogaramu za interineti ku buntu kugira ngo amasomo atangwe neza kandi abantu babone amahirwe yo kwiga mu buryo buboroheye.

Umuyobozi Mukuru wa RISA, Antoine Sebera, na we yavuze ko ubu bufatanye buzagabanya icyuho kiri muri Afurika ndetse n'u Rwanda, aho abasaga miliyoni 900 batagerwaho na internet.

Ati “Ubushakashatsi bwerekana ko abantu miliyoni 900 muri Afurika badakoresha internet, ni ngombwa rero kongera imbaraga kugira ngo hatagira n'umwe usigara inyuma. Uyu mushinga uzateza imbere u Rwanda byihuse kuko wibanze cyane ku rubyiruko ari zo mbaraga z’igihugu, kandi ibi bizafasha mu guhindura uburyo bwo kwigisha urubyiruko gukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).”

Uyu mushinga uzakorana n’imishinga ya Leta nka ‘Connect Rwanda,’ ugamije kugera ku rubyiruko rwose no bagezwaho serivisi z’itumanaho rigezweho, cyane cyane hibandwa mu bice bitaragerwaho n’ayo mahirwe.

Imibare igaragaza ko mu 2024, umubare w’abafatabuguzi ba Airtel wazamutseho 7.9%, bagera kuri miliyoni 163.1 mu bihugu 14 ikoreramo muri Afurika yose.

Airtel Africa yamuritse umushinga uzateza imbere ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga
Airtel Africa yamuritse umushinga uzateza imbere ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga
Ni umuhango witabiriwe n'abafatanyabikorwa  bahagarariye Airtel Africa, ITU, RISA na Cisco
Ni umuhango witabiriwe n'abafatanyabikorwa bahagarariye Airtel Africa, ITU, RISA na Cisco
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko ubu bufatanye buzagira ingaruka nziza mu buzima bw’abaturage
Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Sujay Chakrabarti, yavuze ko ubu bufatanye buzagira ingaruka nziza mu buzima bw’abaturage
Umuyobozi wa Porogaramu ya Airtel Africa Foundation, Esi Asare Prah, ari mu bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi wa Porogaramu ya Airtel Africa Foundation, Esi Asare Prah, ari mu bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi Mukuru wa RISA, Antoine Sebera, yavuze ko ibi bizateza imbere urubyiruko rw'u Rwanda  ari zo mbaraga z'igihugu
Umuyobozi Mukuru wa RISA, Antoine Sebera, yavuze ko ibi bizateza imbere urubyiruko rw'u Rwanda ari zo mbaraga z'igihugu