Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2025.
Komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yagaragaje ko myaka ibiri, abantu barenga 1.470 baguye mu mpanuka zirenga 22.509 zabaye mu 2024 na 2025.
Muri bo, 34% ni abanyamaguru, 27% ni abamotari, 23% ni abatwara amagare, naho 16% ni abandi.
Iyi komisiyo yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye kirimo kuba amagaraje hirya no hino mu gihugu atujuje ibisabwa aho mu igenzura ryakozwe na RICA kugira ngo harebwe amagaraje yujuje ibisabwa, ryagaragaje ko mu magaraje 265 yakorewe igenzura, atandatu ariyo yujuje ibisabwa ku gipimo cyo hejuru ya 70%.
Iryo genzura rigaragaza ko amagaraje 22 ari yo yujuje ibisabwa ku kigero kiri hagati ya 50% na 70%, 50 yujuje ibisabwa ku kigero kiri hagati ya 30% na 50%, 77 abyujuje ku kigero kiri hagati ya 10% na 30% mu gihe 110 ari munsi ya 10%.
Ibyo byatumye Sena ifata uwo mwanzuro mu gusaba ko Guverinoma ibiha umurongo.
Sena yerekanye ko byagaragaye ko urwego rw’amagaraje rugikeneye gufashwa kugira ngo ruzamuke kuko ruramutse rutejwe imbere rwagira uruhare mu kugabanya impanuka mu muhanda.
Umuyobozi mu bya tekinike mu igaraje rya Auto Korea Maintenance Ltd rikorera i Gikondo, Ndikubwimana Elie, yabwiye IGIHE ko kugira ngo haboneke abatekinisiye bujuje ibisabwa, uruhare runini ruri hagati y’amagaraje n’Ishuri Rikuru ryigisha imyuga, tekinike n’Ubumenyingo, RP.
Ati “IPRCs zisohora abanyeshuri zigaterera iyo, ugasanga mu bihumbi 50 by’abanyeshuri basohotse muri zo abize ibijyanye no gukanika ibinyabiziga ntabwo baba mu magaraje. Baragerageje babura ubushobozi wenda bwo kuba i Kigali cyangwa akabura umuntu wo kumutera imbaraga ngo amare umwaka mu igaraje ashaka uburambe. Ugasanga igihugu gihora gishora amafaranga mu burezi ariko ababyiga batabijyamo ngo babikore nk’umwuga.”
Yongeyeho ati “Igihari ni uko mu mbaraga RP baba bakoresheje ngo babone imfashanyigisho zijyanye n’ikoranabuhanga ririho na nyuma yaho bagakwiye gukorana n’amagaraje. Bakavuga bati dusohoye abana bangana gutya, dusabye amagaraje ngo agende abakira mu buryo bw’imenyerezamwuga, imikoranire ariko hakabaho no gukurikirana iterambere rya tekinike ryabo.”
Yanavuze ko hari hakwiye no gushyirwaho uburyo bwo korohereza abiga muri RP mu kongera ubushobozi bagashyirirwaho uburyo bakwiga nimugoroba cyangwa mu mpera z’icyumweru aho kuba umunsi wose gusa.
Ati “Iyo urebye kuri ubu uburyo sisitemu imeze, usanga umwana kugira ngo ajye kwiga ari uko gukora abihagarika akazagenda yamara ya myaka ibiri cyangwa itatu yazagaruka agasanga ikoranabuhanga ryaramusize noneho burundu. Agasanga mu igaraje bageze ku zindi modoka we atigeze abona, agahita acika intege we akabireka akajya gushaka ibindi akora.”






Ibitekerezo 0