00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasubyo mu bucuruzi bw’impu mu Rwanda

Ihuriro ry’Abatunganya Ibikomoka ku Mpu mu Rwanda ryagaragaje ko bimwe mu bibangamiye iterambere ry’ubucuruzi bw’ibikomoka ku mpu harimo kuba nta ruganda rutunganya uwo musaruro bituma bazohereza hanze y’igihugu.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda, Kamayirese Jean d’Amour yavuze ko agiye gukomeza gukora ubuvuguzi kugira ngo mu Rwanda hazashyirweho uruganda ruzajya rutunganya impu mu gihugu aho gukomeza kuzohereza hanze gusa.

Ati “Ndasaba Leta ko ikomeza kutwegera kuko dufite abantu benshi kandi bafite ubushake bwo gukora harimo n’abafite sosiyeteg zicuruza impu ariko bakunze guhura n’imbogamizi zo kubura amikoro yo gukomeza ubwo bucuruzi.”

Yavuze ko hakenewe abashoramari cyangwa abaterankunga bakomeye bafasha kuzamura uru rwego.

Uyu muyobozi yavuze ko kutagira aho batunganyiriza umusaruro w’impu mu Rwanda bikiri mu bibagora cyangwa mu bituma ubucuruzi bw’impu mu Rwanda budatera imbere cyane.

Ati “Uruganda rurakenewe cyane kugira ngo tujye twitunganyiriza impu tutagombye kujya kuzishaka mu bihugu by’abaturanyi kubera ko akenshi tuzikurayo biduhenze kandi bataduhaye ibintu byiza cyane.”

Muri Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko u Rwanda rwamaze kubona umushoramari uzubuka uruganda rutunganya impu ziva ku matungo abagirwa mu gihugu ndetse agahita atangira gukoramo ibikoresho bitandukanye birimo inkweto, akazakurikizaho amasakoshi n’imikandara.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko mu 2023/2024 u Rwanda rwagurishije mu mahanga impu z’inka zipima ibilo 1.763.844 zinjiriza igihugu 2.798.861$, na ho impu z’amatungo magufi zingana n’ibilo 440,961 zinjije 699.715$.

Guverinoma y’u Rwanda yagiye igaragaza ko ishyize imbere gahunda yo gutunganyiriza impu mu Rwanda ku buryo zikorwamo ibikoresho bikaba ari byo bijyanwa ku isoko mpuzamahanga, aho kujyana uruhu umuntu akazasubira kurugura nyuma yo kurutunganya cyangwa akagura icyakozwemo kimuhenze.

Biteganyijwe ko icyanya gitunganya impu kizubakwa i Bugesera, kikazafasha igihugu kwinjiza miliyoni 430$ buri mwaka.

Kuva mu 2024 impu zoherezwa hanze y’u Rwanda zinjirije igihugu arenga miliyari 11,7 Frw.

Kamayirese Jean d’Amour uyobora ihuriro ry'abakora mu ruhererekane rw'impu yavuze ko bazakomeza ubuvugizi
Abanyamuryango b'Ihuriro ry'abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda bari bitabiriye amatora y'ihuriro
Komite Nyobozi yatowe yiyemeje gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu bucuruzi bw'impu mu Rwanda
Abatunganya ibikomoka ku mpu mu Rwanda bagaragaza ko kuva ibwiriza ribabuza gucuruza impu hanze ya EAC ryavaho basigaye bunguka amafaranga menshi

Special pages