Ibi yabigarutseho ku wa 27 Ukwakira 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana umurage wo mu majwi no mu mashusho.
Mu Rwanda ni ku nshuro ya gatanu wizihijwe, aho kuri iyi nshuro wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Umurage uri mu majwi n’amashusho, umuyoboro w’umuco n’amateka by’Abanyarwanda.”
Uyu munsi ufatwa nk’umwanya wo kuzirikana akamaro amajwi n’amashusho afite mu kwerekana imiterere n’umwihariko w’ubuzima butandukanye bw’abatuye Isi cyane cyane umuco wabo
Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umurage w’amajwi n’amashusho ari umwanya mwiza wo kuzirikana no guha agaciro amateka y’u Rwanda kugira ngo akomeze kubungabungwa neza.
Ati “Kubungabunga umurage uri mu majwi n’amashusho ni ibintu byo kwigengesera cyane kubera ko ari ibintu bitoroshye.”
“Amateka tubitse hano arimo ubukungu bwose bukomeye inyandiko zirimo amafoto, amashusho n’amajwi agaragaza uko u Rwanda rwagiye rutera imbere ariko turacyakeneye no kwakira ibindi kuko ibyo dufite ntabwo bihagije.”
Uyu muyobozi yagarutse ku kibazo cy’uko 90% by’Umurage ndangamuco w’u Rwanda ukiri mu bihugu byarukolonije.
Yagize ati "Abakoloni badukorlnije by’umwihariko u Bubilgi, buriya hari byinshi cyane navuga bigera kuri 90% by’umurage ndangamuco w’u Rwanda."
Mu 2021, binyuze mu bufatanye n’Ingoro ibitse amateka (Royal Museum for Central Africa), u Bubiligi bwahaye u Rwanda umurage ugizwe n’amajwi [indirimo, ibyivugo] n’ibindi byo muri ubwo bwoko byafashwe kuva mu mwaka 1950 kugeza muri 2007.
Mu 2020 nabwo u Bubiligi bwahaye u Rwanda impapuro zisaga ibihumbi 10 zikubiyemo amakuru arebana n’ubushakashatsi bwakoze guhera mu 1923 ku hantu haba hari amabuye y’agaciro mu Rwanda.









