00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Nzabamwita yagaragaje urugendo rw’u Rwanda mu guteza imbere ingufu

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Nzabamwita Joseph, yasangije urugendo rw’u Rwanda mu bijyanye no guteza imbere ingufu, ndetse asaba u Burusiya kurushaho kugirana imikoranire n’u Rwanda mu bijyanye no kongera ingufu.

Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Maxim Zakharov kivuga ku cyumweru cyahariwe ingufu mu Burusiya (Russian Energy Week). Yavuze ko urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ari ibyo kwishimira.

Ati “U Rwanda rwavuye ku kugira abaturage bangana na 6% bashobora kubona amashanyarazi mu 2009, rugera aho kuri ubu abaturage 84,6% bashobora kubona amashanyarazi. Urumva kuva kuri 6% ukagera kuri 84,6% haba harakozwe akazi gakomeye ariko ntituragera aho twifuza.”

Mu cyerecyezo 2050 u Rwanda rwiyemeje ko 50% y’amashanyarazi akoreshwa mu gihugu hose azaba akomoka ku ngufu zisubira kuko kuri ubu ari yo ahendutse ugereranyije n’akomoka ku zindi ngufu.

Kugira ngo ibyo bigerweho u Rwanda rwashyize imbaraga mu gukangurira Abanyarwanda kuyoboka ingufu zisubira.

Nzabamwita yavuze ko u Rwanda rugenda rugirana imikoranire n’amasezerano n’ibihugu bitandukanye birimo u Burusiya hagamijwe kongera ingufu, aho nko mu 2018 u Rwanda rwagiranye amasezerano n’u Burisiya ku mikoreshereze y’ingufu za nucléaire.

Ati “Hari byinshi u Rwanda rwakwigira ku Burusiya kuko ni igihugu kimaze imyaka myinshi gitunganya ingufu, kandi u Rwanda rukeneye kumenya uko rwabona ingufu rukeneye nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere.”

Nzabamwita kandi yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burisiya cyane cyane mu burezi avuga ko hari abanyeshuri benshi bajya kwiga mu Rwanda ndetse na bo mu Burusiya bagirira ingendoshuri mu Rwanda hagamijwe gusangira ubumenyi hagati y’ibihugu byombi.

Ati “ Hari byinshi bisigaye bihuza u Rwanda n’u Burusiya kuburyo hari na kaminuza zatangiye kwigisha Ikinyarwanda mu masomo yazo nka kaminuza ya St. Petersburg State University bafite gahunda yigisha Ikinyarwanda n’Igiswahili.”

Amb. Nzabamwita Joseph yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuzamura ingufu z'amashanyarazi

Special pages