Yabitangaje kuri uyu wa 1 Ukuboza 2025, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutangiza urugendo Kigali – Mombasa kuri Moi International Airport i Mombasa.
Janet Mwawasi ni umwe mu bayobozi bari mu ndege ya mbere yafashe uru rugendo, yavuze ko icyerekezo cya Kigali – Mombasa ari andi mahirwe yo kunoza byinshi mu Karere no kwagura amarembo ku bucuruzi.
Ati “Uru rugendo ni ingenzi cyane kuri Kenya. Twari tumaze igihe dutegereje kugira inzira itaziguye ijya i Mombasa kuko ari hamwe mu hantu hakomeye mu bukerarugendo. Bizongera ubukerarugendo n’ubucuruzi.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubucuruzi muri RwandAir, Fouad Caunhye, yashimangiye ko gusubukura izi ngendo bifite akamaro ko kongera guhuza ibihugu, amasoko n’ibindi.
Kuri uyu wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025, ni bwo Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangije ingendo zijya ku kirwa cya Zanzibar muri Tanzania, ndetse n’i Mombasa muri Kenya.
RwandAir izajya ijya mu cyerekezo Zanzibar-Mombasa inshuro enye mu cyumweru ; ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.
RwandAir yongeye gusubukura ingendo zerekeza i Mombasa, nyuma y’uko yaherukaga gukorerayo mu 2019, mu gihe icyerekezo cya Zanzibar ari gishya.












Ibitekerezo 0