Ni umwiherero watangiye ku wa 20 Mata kugeza ku wa 24 Mata 2026, ugamije gutegura ba rwiyemezamirimo 12 bageze ku cyiciro cya nyuma cy’amarushanwa ya AYuTE Africa Challenge 2026.
Ni amarushanwa yari yitabiriwe n’abarenga 1.200 bari hagati y’imyaka 18 na 35 bose bari bafite imishinga itanga ibisubizo by’ikoranabuhanga mu buhinzi.
Muri uyu mwiherero aba ba rwiyemezamirimo bazigishwa byinshi birimo uko bazamura ubucuruzi bwabo, uko babona abashoramari, gucunga imari, ndetse bahabwe amahirwe yo kuganira n’abayobozi b’ibigo bitandukanye babagira inama.
Bazategurwa kandi ku bijyanye n’uko basobanura imishinga yabo imbere y’akanama nkemurampaka, kuyinoza neza n’ibindi byose bizabafasha kwitegura umunsi wa nyuma w’irushanwa.
Umuyobozi Mukuru wa Heifer International Rwanda, Verena Ruzibuka, yavuze ko uyu mwiherero wateguwe kugira ngo uzibe icyuho cyari muri aba barwiyemezamirimo batoranyijwe kijyanye n’aho bifuza ko imishinga yabo yagera.
Ati "Twabonye icyuho cyari aho ba rwiyemezamirimo twatoranyije bari n’aho bakeneye kuba kugira ngo bashobore kuzamura imishinga yabo neza. Uyu mwiherero wateguwe kugira ngo uzibe icyo cyuho. Twiteze ko abawitabiriye bazahava ari abashoramari batanga icyizere, ndetse ari abayobozi mu buhinzi bukoresha ikoranabuhanga bafite ubushobozi bwo guhindura ibintu ku buhinzi bw’abahinzi bato mu Rwanda."
Akomeza avuga ko guhugura aba barwiyemezamirimo atari gushyigikira imishinga yabo gusa ahubwo ari no guteza imbere urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda, guhanga imirimo, gufasha abahinzi bato ndetse no kurinda amasoko y’ibiribwa y’ejo hazaza.
Umwe mu bitabiriye uyu mwiherero, Abdu Usanase, ufite umushinga yise Agrireseach Unguka Ltd, yavuze ko kugera muri uyu mwiherero ari amahirwe akomeye.
Ati “Kuza mu mwiherero wa AYuTe ni intambwe ikomeye kuri twe kuko bazaduha ubujyanama, kumenyana n’abantu, gukora ibikorwa bizadufasha kunoza imishinga yacu ku buryo izazamura n’abahinzi bakiri bato. Tunejejwe no kwiga, gukura no guhangana ku cyiciro gikurikiye.”
AYuTE (Agriculture, Youth, and Technology) Africa Challenge ni amarushanwa agamije kuzamura ibitekerezo n’imishinga y’ikoranabuhanga byateza imbere urwego rw’ubuhinzi, aho amafaranga ahembwa abatsinze muri aya marushanwa yavuye kuri miliyoni 50 Frw agera kuri 65 Frw.
Aya marushanwa ni amahirwe yashyiriweho urubyiruko rwifuza gukora ishoramari mu Rwanda, kugira ngo barusheho kunguka ubumenyi mu buryo bw’imikorere, ndetse bahabwe ibihembo nk’inkunga ibafasha kuzamuka.







