Ni urugendoshuri batangiye ku wa 25 Werurwe 2026 kugeza ku wa 28 Werurwe 2026, aho hajyanywe abagore bakora mu buhinzi bw’imboga n’imbuto ndetse n’ikawa.
Aba bagore basuye amasoko y’i Londres na Birmingham, berekwa byinshi ku buryo amasoko mpuzamahanga akora, ibyo abakiliya baho bakunda, ibisabwa kugira ngo ibicuruzwa bigere kuri ayo masoko n’amahirwe yo guhura n’abayakoreramo byose bigamije kubaha ubumenyi bwo kuzamura ubucuruzi bwabo.
Umujyanama w’iyi gahunda ya ITC SheTrades, Gisele Umuhoza, yagaragaje ko uru rugendoshuri rwongerera isoko ba rwiyemezamirimo b’abagore bikazamura ubucuruzi bwabo.
Ati “Binyuze mu guhuza abagore bohereza ibicuruzwa mu mahanga n’abaguzi ndetse n’abacuruzi tuba turi kurema amahirwe afatika kuri aba barwiyemezamirimo yo kuzamuka.”
Ambasaseri w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, agaragaza ko uru rugendoshuri ruri mu murongo w’imikoranire y’u Rwanda n’u Bwongereza mu bijyanye n’ubucuruzi.
Ati “Ubwongereza bukomeje kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi mu bucuruzi n’u Rwanda, kandi gahunda nk’iyi ya SheTrades ijyanye na politiki yacu y’imikoranire mu bukungu no gutanga amahirwe y’ingirakamaro mu kongera umubano mu bucuruzi hagati y’ibihugu byacu. Twishimiye cyane kubona abagore bafite ubucuruzi bari imbere muri iyi gahunda, berekana ubuziranenge bw’ikawa y’u Rwanda n’ibindi bihingwa ndetse bubaka ubufatanye bushya n’abaguzi bo mu Bwongereza,”
Ni mu gihe binyuze mu bufatanye na NAEB, abagore 20 b’abacuruzi bitabiriye Imurikabikorwa International Food and Drink Event (IFE) i Londre kuva ku itariki ya 30 Werurwe 2026 kugeza 1 Mata 2026 bitanga amahirwe ku rwego mpuzamahanga ku ikawa y’u Rwanda n’ibindi bihingwa by’ubuhinzi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere amasoko no guhanga ibishya muri NAEB yavuze ko byose bigamije gushyigikira ubucuruzi bw’abagore.
Ati “Binyuze mu gushyigikira ubucuruzi bw’abagore kugira ngo babone amahirwe yo kwinjira mu masoko y’ingenzi nk’ay’u Bwongereza ntabwo tuba tuzamura ikawa y’u Rwanda n’ibindi bihingwa gusa ahubwo tuba tunubaka umubano mwiza ndetse n’ubufatanye budufasha kugira ibikenewe ku isoko mpuzamahanga.”
Guhuza ubucuruzi bw’abagore bo mu Rwanda n’abaguzi binyuze muri gahunda ya SheTrades bitanga amahirwe yo kohereza ibicuruzwa mu masoko mpuzamahanga kandi bikanagira uruhare mu itera mbere ry’u Rwanda.










