00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Babyina bavunagura amagufwa: Byinshi ku mbyino yo ku muhanda yageze mu Rwanda (Video)

Imbyino izwi nka ‘Bone breaking dance’ cyangwa ‘FlexN’ ibyinirwa cyane ku mihanda, uyibyina akabikora mu buryo buhambaye busa n’ubuvunagura zimwe mu ngingo z’umubiri we, yageze mu Rwanda.

Amateka agaragaza ko umubyinnyi w’Umunyamerika w’Umwirabura witwa Regg Roc wamenyekanye nka Gray, ari we wahanze iyi mbyino ahagana muri za 2000 ubwo yari akiga mu mashuri yisumbuye i Brooklyn muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’uko bigaragazwa na The Guardian.

Ntabwo yahanze iyi mbyino ngo yinezeze cyangwa se akorere amafaranga, ahubwo yari kuri misiyo yo kugaragaza ibibazo uruhuri bifitwe n’abo mu miryango idahabwa agaciro cyane cyane abirabura bahura na byo bakabura kivugira.

Regg Roc yahanze imbyino ya FlexN ibabaza umubiri nk’uburyo bukomeye bwo kubara inkuru ndetse no kugaragaza amarangamutima y’ikiremwamuntu adahabwa agaciro, dore ko uyibyina yibabaza mu buryo bugaragara akaba yanakomereka, bikamworohera gukora ku marangamutima y’abamureba.

Regg Roc akiri ku ishuri, we n’inshuti ze bahuraga mu masaha cyane cyane aya Saa Sita abanyeshuri bagiye kurya, bakabyina izo mbyino mu buryo bwo kurushanwa, abababonye baza kuyikunda itangira kwinjizwa mu marushanwa y’imbere mu kigo, iramenyekana itangira kubyinwa n’ibyamamare nka Madonna, Beyoncé, Jay-Z na Nicki Minaj batangira kuyikoresha bari ku rubyiniro, itangira kogera hirya no hino ku Isi.

FlexN yageze mu Rwanda

Imbyino ya ‘Bone breaking dance’ cyangwa ‘FlexN’ ntabwo yari yamenyerwa mu Rwanda ngo itangire gukoreshwa mu birori n’ibitaramo bitandukanye uyibyina yishyurwe agatubutse nk’abandi babyinnyi, gusa yarahageze.

Mu Kiganiro na IGIHE, Shema Yvan ukoresha izina rya Bonetic250 mu bubyinnyi akaba ari mu Banyarwanda bake bihebeye iyi mbyino, yavuze ko nubwo itaramenyekana mu Rwanda ashaka kuyihesha ikuzo akabikora nk’akazi kamutunze, kuko yamaze gusobanukirwa ko abayibyina mu bihugu yamenyekanyemo ibinjiriza amafaranga.

Ati ‘‘Nabitangiye nkiri umwana mu 2008 ariko nabonaga ari ibintu bitarenze, gusa naje gusanga bifite izina ari ibintu umuntu wese yakora mpitamo kubikora, nabimenyeye ku mbuga nkoranyambaga.

‘‘[…] Icyatumye ntekereza ko nabikora kinyamwuga ni uko nasanze ibyo nkora bifite agaciro, nabikora bikaba byambyarira umusaruro cyangwa se nkaba nagira abandi bantu mbyereka, kuko nabitangiye nk’uwikinira mvuga ko ari ibintu bisanzwe ariko naje gusanga ko ari ikintu umuntu yakora kikaga cyagirira akamaro sosiyete nanjye ubwanjye.’’

Shema Yvan asobanura ko kugira ngo amenye ko yashobora kubyina ‘FlexN’, ari ibintu byatangiye ari umwana akubagana akarambura ingingo ze akabona ziragororotse, aza gutungurwa no gusanga ibyo akora ari ibintu bisanzwe bikorwa kandi byinjiza amaranga.

Ahamya ko mu Rwanda hatari ababyinnyi benshi ba ‘FlexN’, n’abahari bakaba batarabishyiramo imbaraga ngo bagaragaze impano yabo kuko itari yamenyekana ngo bibe byatuma n’umubyinnyi wayo aterwa imbaraga no kumva ko abikoze byamutunga.

Uyu musore w’imyaka 21 wasoje amashuri yisumbuye muri uyu mwaka mu Ishuri ryigisha ubukerarugendo n’amahoteli rya Kigali Leading School mu bijyanye no gutegura amafunguro n’ibyo kunywa (Food and Bevarage Operation), avuga ko ibiraka yakoze mu bubyinnyi bwa ‘FlexN’ ari bike yabonaga akajya mu myiyerekano mu birori bibera mu mashuri, no hanze y’ishuri agatumirwa gake agahembwa nk’ibihumbi 100 Frw amaze kubyina.

Shema kandi avuga ko zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu babyinnyi ba ‘FlexN mu Rwanda ari uko hari abababona bagatekereza ko barozwe kubera uburyo iyo mbyino ibyinwamo, ibituma hari abahabwa akato n’abataramenya ibyayo.

Ikindi ni uko ubyina ‘Bone Breaking Dance’ aba afite ibyago byo kuvunika ingingo z’umubiri we, nubwo bitamubuza gukomeza gukunda iyo mbyino. Shema avuga ko ashaka guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu marushanwa nka ‘America’s Got Talent’, agiye kubyina ‘Bone Breaking Dance’.

Uyu musore kandi asaba abashoramari bayishora mu myidagaduro, ko banayishora mu banyempano b’iyi mbyino kuko na yo yabyara inyungu nk’uko bigenda ku bandi barimo n’abahanzi b’indirimbo.

Bone Breaking Dance ifatwa nk'imbyino yo gukorera ubuvugizi abafite ibibazo uruhuri ariko badafite kivugira, uyibyina akibabaza mu buryo bukurura amarangamutima y'abamubona

Special pages