00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bapfuye bahumye: Ubuhamya bw’abafite ababo bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge (Video)

Mu ntangiriro za Gashyantare 2026 ni bwo abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu batangiye gupfa, bazize inzoga zitujuje ubuziranenge. Mu bahitanywe na zo harimo 21 bo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni inzoga zizwi nka ‘yewe muntu, umumanurajipo, dunda ubwonko, ibikwangari’ n’izindi zitandukanye. Izi nzoga zitujuje ubuzinanenge zikorwa mu bintu bavangavanga birimo amatafari, alcohol, umucanga n’urusenda, ibituma umuntu uyinyoye ata ubwenge, bikamwangiza.

Abatanga ubuhamya banyoye kuri izi nzoga bo mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Ngeruka, bavuga ko iyo umuntu ayinyoye atangira guhuma, akaziba amatwi, aharibwa umutwe no munda.

Barimo na Nsengiyumva Paul uri mu banyoye kuri izi nzoga, wavuze ko ari bwo bwa mbere yari asomyeho ariko yamugizeho ingaruka ndetse uwo basangiye yitabye Imana, ibyatumye afata ingamba zo kutazongera kuzinywa.

Ati “Nanyoye inzoga yari imeze nka kanyanga, ni bwo bwa mbere nari nyinyoye ariko numva ni inzoga idasanzwe. Nyu yo kuyinywa bukeye bwaho numvise amatwi yazibye, amaso yahumye n’umutwe uri kurya, banjyanye kwa muganga uwo twajyanye yahise yitaba Imana.”

“Iyi nzoga ni mbi yangiza ubuzima, nagira inama abantu ko bayireka cyane cyane urubyiruko, nanjye nafashe umwanzuro wo kuyireka nkava no ku nzoga burundu.”

Mukankusi Immaculée, wapfushije umugabo we azize inzoga nk’izi, avuga ko umugabo yapfuye atanagiye kwa muganga kandi ko atishimiye kuba umupfakazi bitewe n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Yagize ati “Twumvise inkuru ko abantu bari gupfa bari kwicwa n’inzoga, baje kureba umugabo wanjye ngo bamujyane kwa muganga baramubura, agarutse mubwira ko bamubuze ngo ajye kwa muganga avuga ko nta kibazo afite, bwarakeye mugitondo nsohoka hanze ngarutse mu nzu nsanga yamaze gupfa.”

Mukankusi yakomeje avuga ko atishimiye kugirwa umupfakazi n’inzoga zitujuje ubuziranenge bityo ko azajya atanga amakuru y’abantu bazikora.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yihanganishije imiryango yababuze ababo, bahitanwe n’izi nzoga, ariko yibutsa abaturage ko bafite amahirwe menshi bakabaye babyaza umusaruro bakiteza imbere, aho kwishora mu biyobyabwenge bibangiriza ubuzima bikanangiriza umuryango.

Iyi yabigarutseho ku wa 17 Gashyantare 2026, ubwo yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka, mu gikorwa cy’ubukangurambaga leta irimo cyo kwigisha abaturage gukangukira kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, zituma bata ubwenge, zikanatwara ubuzimwa bwabo.

Yagize ati “Nizereko mwemeye ko tugiye kujyana muri uru rugamba, izi nzoga, ibinyobwa bitujuje ubuziranenge tukabirandura burundu kuko ntabwo twakwemera ikintu cyadukereza muri rwa rugendo rw’iterambere turimo. Ni ugutanga amakuru tugafatanya, n’umuntu uzi ubirimo ukamugira inama akabivamo hakiri kare.”

Minisitiri Habimana yasabye abaturage gushaka ibibateza imbere byubahirije amategeko bibateza imbere biteza imbere igihugu, abizeza ko leta yiteguye kubashyigikira no kubafasha.

Abaturage banibukijwe ko inzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka zitandukanye zirimo n’amakimbirane yo mu miryango, kuko usanga amafaranga yagateje imbere urugo ashorwa muri izo nzoga, bigateza amakimbirane.

Ni ingingo yanagarutsweho na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, wibukije abaturage ko umuntu wese uhishiriye ucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, na we ashobora guhanwa kuko afatwa nk’umufatanyacyaha.

Yagize ati “Ntituzongere kurebera ibikorwa byo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge, ibyaha byose turi kubona kandi biri na hano muri Ngeruka, birimo guharika, abana bari guta ishuri, amakimbirane mu miryango, imvano yabyo ni ziriya nzoga.

Mu byo turi bwemere nyuma yo kuva hano, ni uko buri wese agiye kugenda akareba umuturanyi we akamubwira ati ‘niba ubifite ijyane babikuvaneho tubimene, kuko nitugaruka tukabisangana umuturanyi wawe utatanze ayo makuru tuzagirana ikindi kiganiro.”

Izi nzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge zimaze kwica abantu 29 mu gihugu hose.

Abaturage bo muri Ngeruka mu Karere ka Bugesera basabwe gukora ibibateza imbere aho kwishora mu biyobyabwenge
Abayobozi batandukanye bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge
Minisitiri Habimana yacinyanye akadiho n'abaturage bo muri Ngeruka
Minisitiri Habimana yasabye abaturage kwirinda ibyangiza ubuzima bwabo, bagakoresha amahirwe bafize bakiteza imbere
Mukankusi wapfushije umugabo kubera inzoga zitujuje ubuziranenge, yiyemeje gutanga amakuru aho azazibona hose
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yibukije abaturage ko uhishira ukora inzoga z'inkorano na we aba abaye umufatanyacyaha

Special pages