Byagarutsweho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Gicurasi 2026, ubwo mu Karere ka Kayonza bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abagore n’abana.
Nkurayija Gilbert warokokeye ku Kiliziya cya Mukarange, wari ufite imyaka 18, yatanze ubuhamya bw’uburyo Padiri Munyaneza Bosco atari yicwa abagore n’abana yari yabahishe, ariko ko ubwo yamaraga kuraswa, abagore n’abana bahise batangira kwicwa n’Interahamwe.
Muhawenimana Jullien wari ufite imyaka umunani muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yanenze ababyeyi bavugirije Abatutsi induru, abandi bakabahururiza kugira ngo bicwe.
Yakomeje agira ati “ Ubundi ababyeyi habamo kugira ibanga no kugira impuhwe, umubyeyi rero wabashije gutinyuka kwiyambura ubumuntu ntagirire ubumuntu mugenzi we ndetse n’abana. Abo rwose nta bumuntu dukwiriye kubanenga.’’
Muhawenimana yakomeje agira ati “Byari bibabaje kubona umuntu w’umubyeyi atinyuka kwambura ubusa umuntu w’umubyeyi cyangwa umwana, akamufata akamukura kuri nyina akamuha Interahamwe zikamwica. Nkanjye banyatse umwana wa mukuru wanjye narimfite bamwambura imyenda dusigara twambaye ubusa, kandi nanjye nari umwana mfite imyaka umunani, uwo nari nteruye yari afite imyaka ibiri, rero bahise baduhururiza bica uwo mwana narimfite.’’
Muhawenimana yavuze ko ababyeyi b’abagore aribo babambuye iyo myenda barangije babaha Interahamwe zitangira kubatema, yavuze ko bari bahungiye ahantu hari ababyeyi bumva ko bari bubagirire impuhwe nkuko abandi babyeyi bazigiraga ariko bisanga nta mpuhwe babagirira. Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside ndetse zinashyiraho ubumwe n’ubwiyunge.
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yanenze abagore bari bariyise Interamwete bagiraga uruhare mu kwerekana aho Abatutsi bari bihishe ndetse n’abana bitwaga imiyugiri, agaragaza ko ubugome bwabaranze bwaturutse kuri Leta mbi.
Yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda ndetse zikanashyira imbere ubumwe ku buryo buri Munyarwanda wese afite ukwishyira ukizana. Yasabye urubyiruko kandi kwirinda amacakubiri ayo ari yo yose yabaganisha ahabi.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Basiime Kalimba Doreen, yavuze ko Kwibuka abagore n’abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari uburyo bwiza bwo gusubiza icyubahiro abana n’abagore bishwe. Yavuze ko ari na ngombwa kwigisha urubyiruko kugira ngo bakomeze
Ati “ Kubera uburere buke abana bari barahawe babyirutse bahabwa uburere bubi bwatumye ndetse bakora Jenoside. Ubu rero muri iki gihe tugomba kwerekana abana ko twibuka abana n’abagore bazize Jenoside kandi abariho ubu tukabereka ko bakwiriye kugira umusingi mwiza, bagakura baziko ubuzima bw’umuntu bufite agaciro kandi ko bagombwa kwirinda Jenoside n’ibindi byose byabatandukanya.’’
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukarange rushyinguyemo imibiri irenga 9700 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.










