Abo bagerageje guhirika ubutegetsi babanje kugaragara kuri televiziyo y’igihugu batangaza ko bafashe ubutegetsi, mu gihe hanumvikanye urufaya rw’amasasu hafi y’urugo rwa Perezida.

Gusa nyuma yaho, Perezida Patrice Talon yatangaje ko “ibyari byabaye byose biri mu maboko y’inzego z’umutekano kandi bigenzurwa neza”.

Nigeria, kimwe mu bihugu bikomeye muri ako karere, yatanze ubufasha mu guhagarika uwo mugambi wo guhirika ubutegetsi, ivuga ko indege zayo z’intambara zafashije guhashya abagerageje guhirika ubutegetsi bari bigaruriye televiziyo y’igihugu n’Ikigo cya Gisirikare nyuma yo kubisabwa n’ubutegetsi bwa Benin.

Umuvugizi wa guverinoma ya Benin, Wilfried Léandre Houngbédji, yabwiye Reuters ko abantu 14 batawe muri yombi bakekwaho uruhare muri uwo mugambi wo gufata ubutegetsi.

Umunyamakuru wo muri Benin yabwiye BBC ko muri abo bafashwe, 12 bari mu itsinda ryagabye igitero kuri televiziyo y’igihugu, barimo n’umusirikare wari warasezerewe mu ngabo.

Abo bagerageje guhirika ubutegetsi bavuze ko bayobowe na Lt Col Pascal Tigri, ariko aho aherereye ntiharamenyekana.

Abagerageje guhirika ubutegetsi muri Bénin bari gushakishwa uruhindu
Abagerageje guhirika ubutegetsi muri Bénin bari gushakishwa uruhindu