Billie Eilish yabigarutseho ubwo yakiraga igihembo gikomeye cyiswe MLK Jr. Beloved Community Environmental Justice Award 2026, cyatanzwe n’Ikigo The King Center kubera ibikorwa bye by’ubugiraneza.

Iki gihembo yahawe yagishyikirijwe nyuma y’icyumweru kirengaho iminsi mike Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu muri Amerika (DHS), rumunenze ku mugaragaro kubera ubutumwa yari aherutse gushyira hanze yamagana Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ICE, kubera ibikorwa rukomeje gukora byo guhonyora uburenganzira bw’abimukira.

Ubwo yakiraga iki gihembo mu ijambo rye, Billie Eilish, yavuze ko yumva acishijwe bugufi ariko anababajwe, n’uko igihugu cye n’Isi muri rusange bimeze muri iki gihe.

Yavuze ko bitamworohera kwishimira igihembo mu gihe uburenganzira bwa muntu bukomeje guhonyorwa.

Yagaragaje impungenge ku bimukira n’abigaragambya mu mahoro bakomeje gufatwa nabi, gukubitwa no kwicwa, avuga ko hari abaturage “bashimutwa” n’inzego z’umutekano.

Ati “Mvugishije ukuri, sinumva ko ndi umuntu ukwiriye kwizihirwa muri ibi bihe, kuko turi kubona akarengane n’ubwoba byiyongera buri munsi. Tubona abaturanyi bacu bashimutwa, abigaragambya mu mahoro bagakubitwa cyangwa bakicwa, uburenganzira bwacu bugakurwaho, naho kurengera isi bigahabwa agaciro gake.”

Yongeyeho ko uburenganzira bwo kubona ubuvuzi n’ibiribwa bukomeje kuba nk’ubugenewe abakire gusa, aho kuba uburenganzira bw’ibanze bwa buri Munyamerika.

Ku rundi ruhande, Ellen DeGeneres na we yinjiye mu byamamare byamaganye ibyabereye mu Mujyi wa Minneapolis, aho imyigaragambyo imaze iminsi ikomeje kubera ibikorwa bikaze byo gufata abimukira.

Ellen yagaragaje akababaro ke mu mashusho yashyize hanze, avuga ko ababajwe n’ibiri kubera muri uwo mujyi, ashimangira ko ashyigikiye abigaragambya kandi ababajwe n’abakomeretse.

Yashyize hanze ubu butumwa nyuma yaho uwitwa Renee Nicole Good yiciwe muri Minneapolis mu minsi ishize ari mu myigaragambyo bikozwe na ICE.

Ati “Mbababajwe n’ibiri kubera muri Minneapolis no muri Amerika muri rusange. Ni ho nafatiye amashusho yanjye ya nyuma yo gusetsa, kandi abantu baho bari beza cyane; ni yo mpamvu mbabajwe no kubona ibyahabereye.”

Ubutumwa bwa Ellen bwakiriwe mu buryo butandukanye, kuko hari ababushyigikiye bashima ubutwari bwe, abandi babunenga bavuga ko adasobanukiwe neza ibiri kubera mu gihugu kuko yagihunze.

Ibi byaje byiyongera ku mpaka zamukurikiye kuva yakwimukira mu Bwongereza nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora Amerika kwa Donald Trump mu 2024.

Uyu mugore yavuye muri iki gihugu kubera ko uyu mugabo atajya imbizi n’abaryamana bahuje ibitsina kandi akaba abarizwa muri uwo muryango.

Billie Eillish na Ellen si bo bamaganye ibiri gukorerwa abimukira, kuko mu minsi yashize abandi barimo Doechii, Bruce Springsteen, Lynda Carter, Rosie O’Donnell nabo bavuze ko ibiri kubera muri Amerika bidakwiriye.

Billie Eilish aheruka guhabwa igihembo ariko avuga ko kucyishimira bigoranye kubera ibiri kubera muri Amerika
Billie Eilish aheruka guhabwa igihembo ariko avuga ko kucyishimira bigoranye kubera ibiri kubera muri Amerika
Muri Minneapolis abigaragambya bamaze iminsi bakajije umurego
Muri Minneapolis abigaragambya bamaze iminsi bakajije umurego
Ellen DeGeneres yavuze ku ihohoterwa riri gukorerwa abimukira abantu bamusubiza ko adakwiriye kwishora mu bibazo by'ibiri kubera muri Amerika yarahavuye kuva Trump yakongera gutorwa
Ellen DeGeneres yavuze ku ihohoterwa riri gukorerwa abimukira abantu bamusubiza ko adakwiriye kwishora mu bibazo by'ibiri kubera muri Amerika yarahavuye kuva Trump yakongera gutorwa