Bisa n’ibyabaye umuco ko mu minsi mikuru abenshi baba barabitse amafaranga yo guhaha ngo barye neza, bambare neza mu rwego rwo kwishimira Noheli n’umunsi w’ibirori byo gusoza umwaka.
IGIHE yageze ku masoko atandukanye muri Kigali, isanga abenshi mu bari guhaha bugura inyama ku bwinshi. Iki kiribwa ariko ibiciro byacyo byazamutse ugereranyije no mu minsi isanzwe.
Bamwe mu bacuruzi babwiye IGIHE ko kubera ubwinshi bw’abaguzi ibicuruzwa biri kugurwa cyane mu gihe ibindi byabaye bike.
Bimwe mu bicuruzwa byahenze cyane harimo; inyama n’amashaza.
Ugeze mu isoko rya Kimironko, usanga ikilo cy’inyama z’inka, iroti igura 8000 Frw, inkoko z’inzungu zigura 6000 Frw, Inyarwanda ari 6500 Frw, tilapia ibaze ikagura 12.000 Frw. Ikilo cy’inyama y’ihene ni 9500 Frw, icy’inyama y’urukwavu cyo ni 6000 Frw na ho ingurube ni 5000 Frw.
Werekeje muri Nyabugogo ahazwi nko mu Nkundamahoro, usanga inyama z’inka z’imvange ikilo kiri kugura 7500 Frw, ikilo cya roti ni 8500 Frw, inkoko (inzungu) ni 6000 Frw, ikilo cy’inyama y’ihene ni 10.000 Frw, icy’urukwavu ni 6500 Frw, mu gihe ingurube ari 5000 Frw.
Kubwimana Origene IGIHE yasanze ahaha ibiribwa bitandukabye yagize ati “Ibiciro byatumbagiye kuko mu minsi mikuru abantu baba bahaha cyane, nk’ubu hari ababa bafite abashyitsi, ibirori mu miryango n’ibindi. Kugira ngo uhahe birasaba kuzinduka, kuko nk’inyama ni ugutonda umurongo.”
Umukozi ukurikirana ibikorwa by’ibagiro rya Nyabugogo, Cyubahiro Christophe, yabwiye IGIHE ko kubera iminsi mikuru ababagisha inka bari kuzijyana ku bwinshi byatumye umubare w’inka babaga wiyongera.
Ati “Ntabwo turamenya ngo burira tubaze inka zingana gute, ariko iyo urebye abari kuza gusaba serivisi yo kubabagira inka, intama n’ihene biragaragara ko biyongereye kuko nk’ubu twatangiye nka saa Sita z’Ijoro.”














