Muri iki gikorwa cyabaye ku wa 3 Ukuboza 2025, BioMassters yagiteguye ku bufatanye n’Intara y’Iburasirazuba, Akarere ka Nyagatare ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Imiturire, Rwanda Housing Authority.
Abahawe amashyiga n’imiryango 125 yatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo uherereye mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi, akagari ka Ndama, umudugudu wa Rwabiharamba.
BioMassters ni ikigo Nyarwanda cyashinzwe mu 2020, gitangira imirimo mu 2023, gifite intego yo guhangana no kurwanya ihindagurika ry’ibihe, binyuze mu kwimakaza ibicanwa bitangiza ikirere.
Iki kigo gifite uruganda i Rubavu, kikanagira amaduka mu Mujyi wa Kigali, kimaze imyaka ibiri gitanga amashyiga ari mu moko abiri, arimo ishyiga ryiswe ‘Iryacu’ rikorwa hifashishijwe amatafari, ndetse n’irikorwa mu byuma rizwi nka ‘Inzuchief’, yombi akaba azwiho kuramba, isuku, gukoresha ibicanwa bihendutse ku kigero cya 50% ugereranyije n’igiciro cy’amakara, byakarusho aya mashyiga afite umwihariko wo guteka neza adatera imyotsi ari nabwo buryo bwiza bwo kurinda ubuzima bw’abantu.
Nsanzabandi Bosco, wahawe iri shyiga rya kijyambere yashimye ubuyobozi bwabatekerejeho, avuga ko amashyiga bahawe agiye gukemura ikibazo cy’imyotsi bari bamaranye igihe.
Yagize Ati “Turashimira Leta yacu y’Ubumwe, kuturebera ikidukwiye nk’abaturage kuko muri aka gace twari dufite ikibazo k’imyotsi. Ubu aya mashyiga twahawe agiye kudufasha kurengera ibidukikije ndetse n’ikiguzi cy’amafaranga twatangaga ku makara n’inkwi kizagabanyuka.”
Undi ni Umwari Grace, aho mu byishimo byinshi yavuze ko anejejwe bidasanzwe n’imbabura bahawe, avuga ko zitazakemura ikibazo cy’imyotsi gusa, ahubwo zinakuyeho burundu ikibazo cy’inkwi babonaga bibagoye.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, yasabye abaturage gufata neza amashyiga bahawe, avuga ko azagabanya imyotsi, ikiguzi k’ibicanwa n’umwanya bamaraga bateka.
Yagize ati “Abaturage bacu ntabwo bakiri abagenerwabikorwa ahubwo ni abafatanyabikorwa kuko dusanzwe dufatanya mu kubungabunga ibidukikije, ndetse uburyo bwo kubigeraho ni ukureba uburyo ibiti dutera twagabanya uburyo tubikoresha.”
“Umwihariko w’aya mashyiga yatanzwe, ntakoresha ibiti n’amakara twari dusanzwe dukoresha, bityo rero turasaba abaturage kuyafata neza, ibicanwa bagiye kwegerezwa bajye babyigurira cyane ko bihendutse, noneho biborohereze mu guteka kwabo.”
Umuyobozi Ushinzwe Iterambere ry’Ubucuruzi muri BioMassters, Rucyaha Sylvain, yabwiye IGIHE ko intego ya BioMassters ari ukorohereza umuturage haba mu guteka ndetse no mu kubona ibicanwa akoresha bimuhendukiye ariko n’ibidukikije bikabungwabungwa.
Ati “Muri BioMassters, dukora uko dushoboye kugira ngo umuturage atekere ahantu hatekanye, hatagerwa n’imyotsi ndetse anahendukiwe ku giciro. Muri uwo mujyo niho tugenda dukora imishinga nkiyi, dusubiza ibibazo by’abaturage bagorwa no kubona ibicanwa bisukuye.”
BioMassters imaze gutanga amashyiga hafi ibihumbi umunani ku baturage ndetse mu gihugu hose igera ku basaga ibihumbi 70. Ishyiga ryiswe ‘Iryacu’ ari naryo ryatanzwe, rigura ibihumbi 40 Frw , mu gihe ‘Inzuchief’ ihagaze ibihumbi 50 Frw.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa (Chief Operation Officer) muri BioMassters Yasmine Karam, yabwiye IGIHE ko mu myaka itanu BioMassters imaze ishinzwe, intego zayo mu korohereza abaturage kubona ibicanwa zigenda zigerwaho.
Ati “Intego ya BioMassters yari ugushaka umuti w’ikibazo cy’uburyo guteka byakoranwa isuku, aho twazanye iryo koranabuhanga mu Rwanda, bitanga akazi ari nako tugerageza guhaza ibyifuzo by’abanyarwanda kandi bigenda bigerwaho.”
Imbabura za BioMassters zikoresha ibicanwa bizwi nka Pelete, bikorwa mu bisigazwa by’ibiti n’ibihingwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije kandi Ntibihenze kuko ikiro kigurwa amafaranga 350 ku maduka yo Mujyi wa Kigali na 380 ku bafatanyabikorwa bari hirya no hino mu gihugu.
Ikindi BioMassters imaze igihe ikorana bya hafi na Minisiteri y’Uburezi, aho ibigo bitandatu by’amashuri byahinduriwe uburyo bwo gutegura amafunguro butangiza ikirere ndetse ntagihindutse uyu mwaka uzangira ubu buryo bwarashyizwe mu bigo 10.

















