Yabigarutseho ku wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, ubwo Sosiyete y’ubwikorezi bwo mu Kirere ya RwandAir yatangizaga icyerekezo gishya cya Mombasa-Zanzibar.

Amb. Gen Patrick Nyamvumba yavuze ko bizafasha abava i Kigali berekeza muri Zanzibar cyangwa abavayo berekeza mu Rwanda.

Ati “Abantu bacu bashaka kuza hano ubu bashobora kuhaza byoroshye, batagombye kuzenguruka cyangwa batagombye kunyura Dar es Salam ngo bafate amato. Birumvikana muri urwo rugendo igihe gusa umuntu akoresha, ubu ushobora kuva hano ukajya i Kigali ukoresheje isaha n’iminota 45 ariko mu by’ukuri ubundi udafite uburyo bw’urugendo ruhita rukomeza byagusaba kuza ukarara Dar es Salam hanyuma ejo uzafate ubwato cyangwa indi ndege.”

Yongeyeho ati “Buriya ni uko tutajya tubibara neza ariko igihe na cyo gifite ikiguzi. Birorohereza abashaka kuza hano haba mu ishoramari cyangwa ubukerarugendo, guhindura imibereho kimwe n’abandi bava hano bajya iwacu.”

Yagaragaje ko icyo cyerekezo kitazagirira umumaro Abanyarwanda n’Abanya-Tanzania gusa, ahubwo hari n’abandi bagenderera ibihugu byo mu Karere bazajya bacyifashisha.

Ati “Muri ibyo byose ariko harimo n’abandi batari twe. Batari Abanyarwanda n’Abanya-Tanzania kuko RwandAir ikorera abagenzi bose. Abanyafurika no kuyindi migabane. Abo rero niba bahari nibo bazenguruka no mu bihugu byacu. Iki cyerekezo cyari gisanzwe kiriho kandi cyarakorewe ubushakasatsi ko cyagirira akamaro kuri twe nk’Abanyarwanda no kuri RwandAir ubu rero bikaba byashyizwe mu bikorwa.”

RwandAir yongeye gusubukura ingendo zerekeza i Mombasa, nyuma y’uko yaherukaga gukorerayo mu 2019, mu gihe icyerekezo cya Zanzibar ari gishya. Ibyo byerekezo bizasiga u Rwanda rukorera mu byerekezo bitatu muri Tanzania na bibiri muri Kenya.

RwandAir izajya ijya mu cyerekezo Zanzibar-Mombasa inshuro enye mu cyumweru; ku wa Mbere, ku wa Gatatu, ku wa Gatanu no ku Cyumweru.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, aherutse kuvuga ko gutangiza ingenzo muri Zanzibar ari intambwe nziza mu rugendo rwayo rwo kwagura aho igera muri Afurika y’Iburasirazuba kandi bifasha guhindura Kigali ahantu h’ingenzi.

Ibyo bifungura amarembo ku bucuruzi, ubukerarugendo no gukomeza ubufatanye muri Afurika y’Iburasirazuba.

RwandAir yatangije ingendo zerekeza Zanzibar zitezweho guteza imbere ishoramari n'ubukerarugendo
RwandAir yatangije ingendo zerekeza Zanzibar zitezweho guteza imbere ishoramari n'ubukerarugendo