Ni ikigo cyitezweho gukora mu buryo bushya imodoka rusange zidakereza abagenzi ku buryo bizavugurura bigaragara ubwikorezi rusange cyane cyane ubwo mu mijyi bwinubirwaga n’abatari bake ko butinda cyane.
Umuyobozi Mukuru wa Ecofleet Solutions, Rukera Aubin yasobanuye ko bagiye gukora ku buryo rwiyemezamirimo washoye imari atazahomba kandi n’abagenzi bakabona serivisi yihuse.
Ati “Rwiyemezamirimo aba yashoye imari mu modoka ze kugira ngo yunguke ariko tuzakorana mu buryo bunguka hashingiwe ku byo twumvikanye. Ibintu bavuga ko byabagoraga nka mazutu n’ibindi tuzabibashyiriramo kandi tunabishyure bunguke.”
“Umushoferi ntazaba asabwa kuzuza abagenzi mu modoka kugira ngo abone umusaruro. Icyo tubasaba ni ukubahiriza amasaha umuturage akabona serivisi ikwiye kandi tuzakurikirana n’uko umushoferi afatwa n’umuha akazi kugira ngo abashe gukora uwo murimo unoze.”
Kuri ubu mu mihanda y’i Kigali hari gushyirwa ibirango by’aho bisi zitwara abagenzi zizajya zica zisanzuye ndetse ibikorwa bya Ecofleet bizatangirana mu Ukuboza 2025.
Icyo kigo kizatangirana bisi zacyo 190 zikoresha amashanyarazi mu gihe izindi 110 kizazikodesha muri sosiyete zisanzwe zitwara abagenzi kandi ubwo buryo nibumara kumenyerwa i Kigali buzakomereza no mu mijyi yo mu ntara.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ibikorwaremezo, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu yabwiye Televiziyo y’Igihugu ko ubwo buryo bushya bugamije gutuma ubwikorezi rusange buba amahitamo ya mbere no ku bantu batunze imodoka zabo.
Ati “Ubu buryo bushya bwo gutwara abantu muri bisi mu mijyi bugamije kuba ubw’abantu bose bahitamo kandi bwizewe. Bisi zizajya zigira ingengabihe zubahiriza kandi zidatinda kuko ntizemerewe kurenza iminota 10 muri za gare n’iminota itatu ku byapa byo mu nzira.”
Mu mihanda kandi hari kongerwamo amatara azajya afasha guha inzira bisi kugira ngo zigere aho zijya byihuse.
Ati “Zizajya kandi zihabwa inzira mbere y’izindi modoka ku buryo twifuza ko kuzigendamo ari byo abantu bahitamo kurusha gukoresha imodoka zabo cyangwa ubundi buryo bwo gutwara abantu.”
Eng. Uwihanganye yasobanuye ko ibyo byose bizagenzurwa na Ecofleet binyuze mu masezerano izagirana n’abikorera ku buryo bazishyurwa ari uko bageze ku byo bemeranyijwe kandi ko ibiciro by’ingendo muri Kigali bizatahinduka.
Ati “Uwikorera azahabwa amasezerano na Ecofleet kandi azajya yishyurwa ari uko yayubahirije. Ibyo kunguka no guhomba ntibukimureba; ikimureba ni kutarenza ya minota, kugira bisi isa neza, kugira abashoferi babwira neza abagenzi n’ibindi. Bivuze ko ubyubahiriza azajya ahabwa amafaranga utabyubahiriza azajya akatwa.”
Biteganywa ko nyir’imodoka azajya arebana na serivisi itanga na ho ikiguzi cya lisansi n’ibidi byatumaga yumva arahomba bikitabwaho na Ecofleet Solutions.
Uwihanganye ati “Bizatuma wa wikorera atongera gutekereza ku nguzanyo yafashe agura imodoka. Aho amafaranga azava ni mu gutwara abantu neza. Icy’ingenzi kuri Leta ni uko serivisi ku muturage iba nziza ni yo masezerano izagirana n’abo bikorera.”
U Rwanda ruteganya ko mu mpera za 2026 imodoka zose zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zizaba zikoresha amashanyarazi hagamijwe kurengera ibidukikije.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette yavuze ko ubwo buryo bushya bufasha Leta kugabanya ubwinshi bw’ibinyabiziga mu muhanda bitume umwuka abantu bahumera ukomeza kuba mwiza.
Iyi gahunda nshya izatangira ku itariki 2 Ukuboza 2025 kandi ibisabwa mu gutegura aho izatangirira byose biri kurangira.
Ubwo buryo bushya buzatangirira mu cyerecyezo Downtown-Sonatubes-Remera hakurikireho ibindi byerekezo bigiye gushyirwamo uburyo bufasha bisi gutambuka mbere ari byo Sonatubes-Gahanga na Nyabugogo-Gishushu.
Gusa, biteganyijwe ko mu mezi atandatu ari imbere imihanda yose i Kigali izaba yamaze gushyirwamo ubwo buryo.
Kuri buri cyapa hazajya haba hari ingengabihe igaragaza igihe umuntu ashobora kubonera bisi ariko mu gihe kitarenze ukwezi hazaba hamaze kubakwa uburyo bwo kuyireba mu ikoranabuhanga ku buryo umuntu azajya amenya igihe bisi iranyurira ahamwegereye akoresheje nka telefone igezweho atiriwe ajya muri gare.
Ubu buryo bushya kandi bwitezweho gukemura ikibazo cy’imodoka zatwaraga abagenzi barenze umubare wagenwe.





