00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK Group Plc yibutse abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

BK Group Plc yibutse abantu 15 bahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abayikorera ubu basabwa guhora bazirikana izo nzirakarengane.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026, ubwo abakozi n’ubuyobozi bwa BK bashyiraga indabo ku kimenyetso cyo kwibuka kiriho amazina y’abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi aho bashyize indabo ku mva zishyinguwemo Abatutsi basaga ibihumbi 250 biciwe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Hakurikiyeho ibiganiro n’ubuhamya byatanzwe n’abantu baturutse mu nzego zitandukanye, ahanini byibanze ku kwerekana uko Jenoside yagiye itegurwa guhera mu 1959, kugera ubwo yashyirwaga mu bikorwa mu 1994.

Kamanzi Innocent warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akarokokera i Ntarama mu Bugesera, yagaragaje ko mushiki wa Se wari warashakanye n’umugabo wakomokaga mu batarahigwaga, yishwe muri Jenoside yicanywe n’abakobwa be, uwo mugabo abaziza ko ari Abatutsi.

Ati “Mushiki wa data yari yarashatse umugabo w’Umuhutu, tugeze muri Jenoside yari yarabyaye abakobwa batatu n’abahungu batatu. Ubwo muri icyo gihe umugabo wa mushiki wa data yaje avuye mu kabari, abwira abahungu be ko bo ari abe ariko nyina na bashiki babo ari Abatutsikazi, ati ‘ntabwo nshaka kongera kubabona.’”

Yakomeje avuga ko abo babyara be n’uwo mugabo bahise bica nyirasenge n’abakobwa be.

Kamanzi yashimiye Inkotanyi zabunamuyeho abicanyi zigahagarika Jenoside, Leta y’u Rwanda igashyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yavuze ko kuba hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe na RPF Inkotanyi, hari iterambere igihugu kimaze kugeraho.

Yasabye abakozi ba BK Group Plc kugira uruhare mu rugamba rw’iterambere ry’igihugu binyuze mu nshingano bafite zo kugeza serivisi z’imari ku Banyarwanda.

Ati “Mukwiriye kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda mu nshingano zanyu ndetse no mu mibereho yanyu ya buri munsi, murushaho gusobanukirwa amateka n’umuco w’igihugu cyacu.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Kayumba Uwera Marie Alice, yasabye abakozi ba BK Group Plc kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Dukomeze kwibuka duha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi tunafata mu mugongo abayirokotse, twimakaza umuco w’amahoro ndetse tunamaganira kure ibikorwa byose n’amagambo yose agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Abakoreraga BK bibutswe, abayikorera ubu basabwa kusa ikivi cyabo ndetse bakagira n'uruhare mu guteza imbere igihugu
Amazina ya bamwe mu bari abakozi ba BK Group Plc bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, bashyira indabo aharuhukiye abahoze ari abakozi b'iyi Banki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Imiryango y'abahoze ari abakozi ba BK Group Plc bunamiye abo mu miryango yabo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana ari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, bunamiye Abatutsi barenga ibihumbi 250 bashyinguwe mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Ubwo abakozi ba BK bashyiraga indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Ubwo Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubumwe n’Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Kayumba Uwera Marie Alice, yashyiraga indabo aharuhukiye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250 ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Hacanywe urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'icyezere cy'ejo hazaza h'Abanyarwanda
Kamanzi yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Uhagarariye imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri BK, Murengerantwali Athanase, yashimye iyi banki uburyo ikomeza kuzirikana ababo bishwe, avuga ko bibaha icyizere cy’ejo hazaza
Ambasaderi Dr. François Xavier Ngarambe yerekanye ko umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi wagizwemo uruhare rukomeye na Perezida Habyarimana Juvénal kuko yagiye ashishikariza abaturage b'Abahutu kwica bagenzi babo b'Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa BK Group Plc, Dr. Uzziel Ndagijimana, yasabye urubyiruko rukora muri iyi banki kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu

Special pages