00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BK na BK Foundation byifatanyije n’abaturage mu muganda bibibutsa akamaro ko gutera ibiti

Banki ya Kigali yatangaje ko iterambere ry’abantu rijyana no kuba heza ndetse no kugira ubuzima bwiza kandi ibyo bitagerwaho hatabayeho kwita ku bidukikije.

Ibyo ni ibyatangajwe ubwo abakozi ba Banki ya Kigali n’ab’ikigo kiyishamikiyeho gishinzwe ibikorwa bitagamije inyungu, gifite intego yo guteza imbere uburezi, guteza imbere imari, kurengera ibidukikije, no guha abantu ubushobozi bwo kwiteza imbere, BK Foundation, bitabiraga umuganda ku wa 28 Gashyantare 2026.

Aba bakozi bitabiriye umuganda mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura, Akagari ka Kamukina aho bafatanyije n’abaturage gukora umuganda ndetse no gutera ibiti bigera ku 3000.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko bazi neza akamaro ko gutera ibiti ndetse ko biyemeje kubungabunga ibidukikije binyuze mu gutera ibiti byinshi kuko ari bwo bazaba bategura neza ahazaza heza h’abana bazavuka.

Ati “Ubu ni bwo tugitangira ariko dufite gahunda yo gutera ibiti byinshi mu gihugu hose dufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa. Uyu mwaka ubwo turi kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 dukomeje urugendo rwo kwifatanya n’Abanyarwanda bose kubaka igihugu cyiza. Ibiti ni ubuzima ndetse dushyizemo imbaraga twaba tuzi neza ko abana bacu n’abuzukuru bacu bazaba mu Rwanda rwiza.”

Akomeza agaragaza ko ibikorwa nk’ibi by’umuganda ari ukwibutsa abaturage n’ibigo by’abikorera ko bafatanyije inshingano zo guteza imbere igihugu.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, Fulgence Dusabimana, yagaragaje ko kwita ku bidukikije ari inshingano za buri wese.

Ati “ Kwita ku bidukikije ni inshingano za buri wese. Binyuze mu kwita kuri ibi biti tuzaba duharaniye ahazaza heza h’igihugu cyacu.”

BK ishyize imbere ibikorwa bikangurira abaturage kwiteza imbere ariko banaharanira iterambere ry’igihugu n’ahazaza hacyo birimo no kurengera ibidukikije.

Banki ya Kigali yibukije abaturage akamaro ko gutera ibiti
Abakozi ba Banki ya Kigali n'aba BK Foundation mu muganda wo gutera ibiti
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi yavuze ko bazakomeza gutera ibiti igihugu cyose
Banki ya Kigali yiyemeje gukomeza gutera ibiti hagamijwe kurengera ibidukikije

Special pages