Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, byitabirwa n’abakiliya bayo banini mu kungurana ibitekerezo ku mikoranire n’ibikwiye kunozwa ku rushaho.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yashimangiye ko iyi banki ishaka gukomeza kubakira ku byifuzo by’abakiliya bayo ari na yo mpamvu yahisemo kujya ihura na bo.

Ati “Turi abantu bakorana n’abantu. Kandi abantu ni ingenzi cyane. Icyo ni cyo tuzakomeza guharanira kuko dushaka kubashyira ku ruhembe rw’ibyo dukora. Muri abari kugira uruhare mu guteza imbere iki gihugu n’ubukungu.”

Yakomeje ati “Mutanga akazi, mukura ibicuruzwa mu Rwanda no mu mahanga, rero mukwiye ubufasha bwose kandi buri kimwe cyose twashobora, dukwiye kukibaha kubera ko muri kuduteza intambwe nk’igihugu.”

Dr. Karusisi yashimangiye ko mu 2026 Banki ya Kigali izakomeza kunoza serivisi ishingiye no ku byifuzo by’abakiliya.

Yanasabye abakiliya ba BK banini gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari igihugu gishyiraho mu guteza imbere ubukungu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitunganya ikawa ya Maraba, Karekezi Angelique, yagaragaje ko bishimira uko bakorana neza na Banki ya Kigali kandi ko bibafasha guteza imbere ubucuruzi.

Ati “BK twahujwe cyane n’uburyo idufasha mu kwakira amafaranga y’abagura ikawa yacu cyane ava mu mahanga. Twishimira ko mu gihe twari twabaye nk’ababuze igisubizo cyo kwakira amafaranga yacu ava mu mahanga cyane ku mafaranga ava mu ikawa ducururiza mu Budage, BK yaradufashije cyane kugira ngo tubashe kuyakira bitworoheye.”

Umuyobozi w’Ikigo gicuruza imiti n’inyongeramusaruro, RBSCO, Kabahizi Theoneste, yavuze ko kuba ubuyobozi bwa BK bufata umwanya wo kuganiriza abakiliya bishimangira agaciro ibaha kandi binoza imikoranire.

Ati “Iki cyadushimishije kuko ni umwanya banki iva mu biro natwe tukava mu mirimo yacu tukicara hamwe ngo tuganirire, tureba ngo ni hehe banki yashyira imbaraga, n’aho abacuruzi dufite intege nke. Iyo rero abantu bicaye bakaganira haboneka ibisubizo byinshi.”

Ku bijyanye n’ahashobora gushyirwa imbaraga, yavuze ko mu 2026 Banki ya Kigali yazarushaho kunoza uburyo bwo kwihutisha inguzanyo mu korohereza abashoramari bakorana nayo.

Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya banini muri Banki ya Kigali, Jacob Mpyisi, yijeje ko igiye kurushaho kunoza imitangire ya serivisi no kwihutisha ibijyanye n’inguzanyo mu korohereza abakiliya bayo.

Yagaragaje ko iyi banki yanatangije uburyo buvuguruye bwo gukoresha internet muri serivisi zinyuranye kandi buzorohereza abakiliya kuzuza inshingano uko bikwiye bidasabye ko bajya gutonda imirongo muri banki.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yasabye abakiliya gukomeza gukorana n'iyi banki mu rugendo rwo guteza imbere ubukungu

Abakiliya bishimiye serivisi nshya z'ikoranabuhanga BK iri gutangiza

BK yiyemeje ko mu mwaka wa 2026 izajya ihura n'abakiliya bayo banini nibura kane mu mwaka

Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya banini muri Banki ya Kigali, Jacob Mpyisi, yijeje ko iyi banki igiye kurushaho kunoza imitangire ya serivisi

Banki ya Kigali yiyemeje gukomeza gushingira ku byifuzo by'abakiliya

Abakozi ba Banki ya Kigali basobanuye serivisi nshya zigiye gutangizwa zirimo izishingiye ku ikoreshwa rya internet

Abakiliya babonye umwanya wo gusobanukirwa serivisi zitandukanye za banki

Abakiliya banini ba BK bashimiwe uko bakomeje kubyaza amahirwe serivisi iyi banki itanga
Abakiliya banini ba BK bashimiwe uko bakomeje kubyaza amahirwe serivisi iyi banki itanga
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yasabye abakiliya gukomeza gukorana n'iyi banki mu rugendo rwo guteza imbere ubukungu
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Karusisi Diane, yasabye abakiliya gukomeza gukorana n'iyi banki mu rugendo rwo guteza imbere ubukungu
Abakozi ba Banki ya Kigali basobanuye serivisi nshya zigiye gutangizwa zirimo izishingiye ku ikoreshwa rya internet
Abakozi ba Banki ya Kigali basobanuye serivisi nshya zigiye gutangizwa zirimo izishingiye ku ikoreshwa rya internet
Abashoramari bagaragaje ko BK ikwiye kurushaho kwihutisha serivisi z'inguzanyo

Abakiliya bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bishingiye ku itangwa rya serivisi

Banki ya Kigali yashimiwe igikorwa cyo gutega amatwi abakiliya mu kurushaho kunoza serivisi bagenerwa

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yasabye abakiliya guhuza imbaraga mu guteza imbere ubukungu bw'igihugu

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yashimangiye ko iyi banki ishaka gukomeza kubakira ku byifuzo by’abakiliya

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yabonye umwanya wo kuganira n'abakiliya ba banki

Umuyobozi w’Ikigo gicuruza imiti n’inyongeramusaruro, RBSCO, Kabahizi Theoneste, (uri hagati) yavuze ko kuba ubuyobozi bwa BK bufata umwanya wo kuganiriza abakiliya bishimangira agaciro ibaha

Banki ya Kigali yakiriye abakiliya bayo banini yiyemeza gukomeza kunoza serivisi

Amafoto: Munyemana Isaac