00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BPR Bank Rwanda Plc isanga ubuhinzi bukwiye guhabwa amahirwe aruta ayo bugenerwa

Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda Plc bwagaragaje ko urwego rw’ubuhinzi rufatiye runini ubukungu bw’u Rwanda hatirengagijwe umubare w’abantu ruha imirimo bityo ari urwego rukwiye guhabwa agaciro.

Ibi ni ibyavuzwe n’Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Patience Mutesi, mu birori byo gushimira abakiliya bayo cyane cyane abakora mu rwego rw’ubuhinzi byabaye ku wa 13 Gashyantare 2026.

Uyu muyobozi yagaragaje ko banki zikunze kureba ingaruka ziri mu buhinzi ariko zikirengagiza impinduka abakora muri uru rwego byabagiraho baramutse bahawe amahirwe nk’izindi nzego.

Ati “Hari ukuntu banki nyinshi z’ubucuruzi ibintu byose byabaye gukorera amafaranga kandi icy’ingenzi cyakabaye impinduka tugira mu buzima bw’abantu, mu bucuruzi buto, impinduka dushobora kugira ku rwego rw’igihugu.”

Akomeza ati “Nk’ikigo gifite amashami hirya no hino mu gihugu tuba dufite amahirwe yo kugendana n’abo bantu mu rugendo rwo kwiteza imbere, rero twe twizera ko iyo dukoze akazi kacu neza duhindura ubuzima bw’abantu benshi kuko ni cyo tubereyeho.”

Abakiliya kandi bahawe umwanya wo kugaragaza ibyo bishimira mu gukorana na BPR Bank Rwanda Plc, ndeste n’ibitagenda neza kugira ngo bizakosorwe.

Josiane Mutangana uyobora ikigo gitunganya icyayi cya Karongi Tea Factory na Muganza Kivu Tea Factory yasobanuye ko batangiye gukorana na BPR mu 2014 kandi nta kibazo bagiranye kugeza ubu.

Mutangana yasobanuye ko bari kwagura ubutaka bahingaho, nibura buri ruganda rukagira hegitari 3000 zihinzeho icyayi. Buri ruganda rumaze kugira hegitari 1000 zihinzeho icyayi.

Ati “Kuri twe gukorana na BPR ntako bisa kuko aho tumaze kugera ni yo tubikesha. Kandi ntabwo ari twe gusa kuko ubu twikoranira n’abahinzi ni bo badufasha mu guhinga ndetse no gusarura natwe tugasangira kuri ya mafaranga BPR iba yaduhaye.”

Emile Ngaboyisonga yatangiye gukorana na BPR mu 2003. Yavuze ko icyatumye akunda BPR ari uko iyi banki yamweretse amahirwe ari mu byo akora.

Ati “Muri banki imwe [ntavuze izina] bari barambwiye ko inguzanyo ya nyuma nshobora kubona ari miliyoni 300Frw, ariko ngeze muri BPR banyeretse icyo nakora mbaye nifuza amafaranga menshi agera no kuri miliyari, kuva icyo gihe nahise ntangira guterereza amafaranga muri miliyari kandi koko narabikoze birakunda.”

Xavier Shema Mugisha ushinzwe serivisi z’ubucuruzi yavuze ko ibibazo byagaragajwe bigiye kugenda bikigwaho ndetse ko bazabona impinduka bidatinze.

Ati “Ibitagenda byose twabyumvise kandi twabyanditse ahantu, ubu tugiye kugenda turebe uko twabikosora kuko ni cyo iyi nama yari igamije, kandi tubijeje ko muzabona ko hari ibyakozwe bidatinze.”

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare(NISR) igaragaza ko umusaruro mbumbe mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2025 wazamutse ugereranyije n’umwaka ushize, wavuye kuri miliyari 4.659 Frw mu gihembwe nk’iki mu mwaka ushize wa 2024 agera kuri miliyari 5.525 Frw.

Serivisi zagize uruhare runini mu izamuka ry’umusaruro mbumbe kuko zifite 57%, ubuhinzi ni 15% mu gihe inganda zifite 22%.

Abakiliya ba BPR Bank Rwanda Plc bashimiye iyi banki ndetse bayereka imbogamizi bahura na zo zikwiye kurebwaho
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Patience Mutesi, yagaragaje ibyo bakora byose babikorera abakiliya babo
BPR Bank Rwanda Plc, yagaragaje ko urwego rw'ubuhinzi rukwiye amahirwe nk'izindi nzego
BPR Bank Rwanda PLC yashimiye abakiliya bayo cyane cyane abakora mu rwego rw'ubuhinzi

Special pages