Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi n’abakozi ba Bralirwa Plc, abo mu miryango y’abakoraga muri urwo ruganda bishwe muri Jenoside n’abayobozi mu nzego zitandukanye.
Kunamira abo bashyinguye muri izo nzibutso zombi byabanjirijwe no gukora urugendo rwo kwibuka.
Abitabiriye ibyo bikorwa kandi bunamiye izo nzirakarengane zakoreraga Bralirwa Plc ndetse banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo mu rwego rwo gusubiza agaciro ubuzima zambuwe no gukomeza kugaragaza ko urwo ruganda rubazirikana.
Muri iki gikorwa ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa rwa Gisenyi, Meya w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yashimangiye ko kwibuka bijyana n’inshingano yo gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.
Yagaragaje ko iyo nshingano itagarukira ku magambo gusa, ahubwo isaba ibikorwa bifatika, abonereho gasaba abantu ku giti cyabo n’inzego zitandukanye kugira uruhare rugaragara mu kurwanya ikintu cyose gishobora guteza amacakubiri.
Yashimiye kandi uruganda rwa Bralirwa, avuga ko uruhare rwarwo mu bikorwa byo kwibuka ari umusanzu ufite agaciro kanini mu gushyigikira Igihugu mu rugendo rwo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa Plc, Ethel Emma-Uche, yihanganishije imiryango y’abahoze bakorera uruganda ayoboye bishwe bazize uko baremwe.
Ati “Turibuka abari abakozi bacu bari mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Turazirikana ubuzima bwabo kandi turihanganisha imiryango yabo n’inshuti zabo muri iki gihe turi kubibuka.”
Emma-Uche yongeyeho ko Bralirwa Plc ubu yafashe inshingano zo kuba uruganda rwimakaza imikorerere inoze irangwa no gufata abantu kimwe, kubahana no kwita kuri buri wese.
Umuyobozi ukuriye ishami ryo kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Ingabire Veneranda, yaragaragaje ko ibikorwa byo kwibuka bifite uruhare rukomeye mu kuvura ibikomere bya Jenoside no kuyirwanya kandi bigatanga amasomo yo guharanira ahazaza heza.












