Mu rwego rwo kwizihiza Ukwezi kw’Abagore, BRALIRWA yateguye igikorwa cyahuje abagore bose bakora muri uru ruganda, cyari kigamije kubashimira ibyo bagezeho, gusangiza ubunararibonye no gusubiza amaso inyuma ku byagezweho mu guteza imbere uburinganire mu kazi.
Iki gikorwa cyari kirenze kwizihiza uyu munsi gusa, ahubwo wari umwanya wo kugaragaza urugendo BRALIRWA ikomeje rwo kubaka ahantu abagore bumva bafite agaciro, bashyigikiwe, kandi bahabwa amahirwe yo kuyobora.
Muri iki gikorwa kandi habayeho ikiganiro cyagarukaga ku buzima n’imibereho myiza ndetse hatangirwa ubuhamya bw’abagore baciye muri gahunda y’amezi icyenda yibanda ku guteza imbere ubuyobozi n’iterambere ry’umwuga yiswe ’Lift Her Up’.
Mu myaka ishize habayeho izamuka rigaragara ry’abagore mu myanya y’ubuyobozi, ibyerekana ingamba za BRALIRWA mu gushyiraho ubuyobozi bwubahiriza ihame ry’uburinganire. Kimwe mu bibigaragaza ni umubare w’abagore bari mu myanya y’ubuyobozi, aho 65% by’abayobozi b’uru ruganda ni abagore bavuye kuri 37%.
Ikindi ni uko hashyizwe imbaraga mu kuzamura abakozi mu ntera aho 38% by’abakozi bazamuwe mu ntera mu mwaka ushize ari abagore, ibigaragaza ko BRALIRWA idaha abagore akazi gusa, ahubwo inabashyigikira ikabaha n’amahirwe yo kuzamuka mu kazi.
Umuyobozi ushinzwe abakozi muri BRALIRWA, Laetitia Uwera, yavuze ko intambwe yatewe igaragaza ingamba z’uru ruganda zo gukomeza gushyira abantu imbere mu mikorere yarwo.
Ati “Ubwuzuzanye n’uburinganire ntibigarukira ku ndangagaciro gusa, ahubwo ni inkingi z’iterambere. Turishimira intambwe tumaze kugeraho kugeza ubu. Iyo abakozi bacu bashyigikiwe kandi bahawe ubushobozi batanga umusaruro mwiza kandi bikazana impinduka zigaragara. Kudaheza ntiwabitandukanya n’imikorere, kuko biyongera, bigafasha mu guhanga udushya, gukura no kuzamura ubushobozi. Twiyemeje gukomeza gushyigikira ibi byose, tugamije kubaka ahantu hakorerwa hashyigikira abagore n’abakozi bose muri rusange."
Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA Plc, Ethel Emma-Uche, yagaragaje ko gushyiraho uburyo bw’imikorere buri wese yisangamo bidateza imbere abakozi gusa ahubwo ari n’inyungu ku ruganda.
Ati “Kugira ngo dukomeze kwita neza ku byifuzo by’abaguzi bacu batandukanye, ni ngombwa ko n’abakozi bacu bagaragaza iryo tandukaniro kugira ngo kugira ngo dukomeze kugendana n’igihe kandi ari nako dukomeza guhanga udushya. Iyo abantu bafite ubunararibonye butandukanye bashyizwe hamwe dufata ibyemezo byiza mu gukora ibinyobwa byacu, ndetse n’ibindi duha abakiriya bacu mu gihugu hose. Turishimira impinduka zigaragara twagezeho, ariko tuzakomeza gukora n’ibindi bituma BRALIRWA iguma kuba ahantu buri wese abona amahirwe yo gukura no gutera imbere."
Mu zindi ngamba BRALIRWA yashyizeho harimo no kongera ikiruhuko cy’ababyeyi. Mu rwego rwo guha ababyeyi umwanya uhagije wo kwita ku bana babo, yongereye ikIruhuko cy’umubyeyi ikigeza ku mezi arenga ane (ibyumweru 18), n’iminsi 28 ku bagabo ivuye kuri 14.
BRALIRWA kandi iracyakomeje gushora mu gutegura abakozi b’ejo hazaza binyuze muri gahunda z’uru ruganda rwashyizeho zo gufasha abagore n’urubyiruko zirimo guha urubyiruko rukirangiza ishuri amahirwe yo kubona aho bimenyerereza umwuga muri HEINEKEN, n’izindi nka WIN (Women Interactive Network) ziha abagore ubujyanama n’amahugurwa ku bijyanye n’imiyoborere.
Imbaraga za BRALIRWA mu guteza imbere uburinganire bw’abagore zahawe n’ishimwe aho mu 2025, BRALIRWA yabonye igihembo umudari wa zahabu mu isuzuma rya HEINEKEN ku buringanire (HEINEKEN Gender Playbook Assessment) ibigaragaza imbaraga uru ruganda rwashyize guteza imbere uburinganire.









