00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BRD igiye gufasha abohereza ibicuruzwa mu mahanga ibatangira ingwate igera kuri 70%

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD, yatangije gahunda yiswe ‘ECGF (the Export Credit Guarantee Facility)’ yo kwishingira abakora ubucuruzi bwohereza ibicuruzwa mu mahanga, ibatangira kugera kuri 70% by’ingwate bakeneye kugira ngo bahabwe inguzanyo mu bigo by’imari na banki.

Ni gahunda yatangiye ku wa 7 Ugushyingo 2025, izajya ihabwa umuntu wese ukora mu ruhererekane rw’abakora ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Umuyobozi wa Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noel, yavuze ko hari abantu bajyaga babagana bakeneye inguzanyo ariko bagahura n’ikibazo cy’ingwate bigatuma batayihabwa.

Ati “Buriya 50% by’abantu babura inguzanyo aba ari ikibazo cy’ingwate, rwose ukaba ubibona ko umuntu afite ubucuruzi bwiza cyangwa umushinga mwiza ariko kuko nta ngwate bikaba ngombwa ko yimwa inguzanyo, gusa hamwe n’iyi garanti (guarantee) ya BRD, twizeye ko bigiye gukemuka.”

Queen Mutamuliza ushinzwe ibikorwa bya ECGF, yasobanuye ko ubusanzwe hari abantu babaga bafite imishinga myiza ariko bakagorwa no kubona ingwate kugira ngo babone inguzanyo zishyira mu bikorwa imishinga yabo cyangwa bagure ibikorwa byabo.

Ati “Hari nk’abantu babona isoko bakaba bakeneye kwagura ubucuruzi bwabo ariko ako kanya bakaba nta ngwate bafite yo kubahesha inguzanyo, icyo gihe niba umushinga wabo ari mwiza banki izajya itwegera tubishingire.”

ECGF izajya ihabwa umuntu ufite umushinga cyangwa ubucuruzi bufite aho buhuriye n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, imuhe kugera kuri 70% by’ingwate akeneye kugira ngo ahabwe inguzanyo ari gusaba muri banki cyangwa ikigo cy’imari bakorana.

ECGF izajya itangwa ku kiguzi cya 1,25% ku mwaka.

Cecile Nkomeje uyobora uruganda rwa Pharmalab rutumiza rukanatunganya ibikoresho byo kwa muganga, yavuze ko bari basanzwe bagorwa no kubona inguzanyo cyane cyane bagiye kohereza ibicuruzwa hanze.

Ati “Nk’abanyenganda usanga kubona inguzanyo biba bigoye kuko tuba dushaka amafaranga menshi, wasangaga umutungo wose w’uruganda n’uwacu bwite tuwutangamo ingwate kugira ngo tubone inguzanyo. Ubu rero twizeye ko BRD igiye kutworohereza kubona inguzanyo.”

ECGF yagiyeho mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi buto n’ubucirirtse no kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Queen Mutamuriza ushinzwe ibikorwa bya ESGF yavuze ko iyi gahunda yagiyeho mu rwego rwo kongera ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga
Umuyobozi wa Umutanguha Finance Company Plc, Muhawenimana Noel, yavuze ko iyi gahunda ya BRD igiye gufasha imishinga myinshi yasubizwaga inyuma kubera kutagira ingwate
Cecile Nkomeje uyobora uruganda rwa Pharmalab, yavuze ko uku kwishingirwa na BRD bigiye kubafasha mu bucururuzi bwabo
Abacuruzi bakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse boroherejwe kubona inguzanyo yo gutuma babasha kohereza ibicuruzwa byabo mu mahanga
BRD yatangiye gahunda yo kwishingira abafite imishinga myiza, ibaha ingwate igera kuri 70% y'inguzanyo bakeneye

Special pages