Ni gahunda yatangiye ku wa 28 Ukwakira 2025, igamije kongera umubare w’abagore bari mu bucuruzi no kongera umubare w’abahabwa inguzanyo, cyane cyane bakuriweho zimwe mu nzitizi zatumaga batinya gufata inguzanyo.
Iyi nguzanyo ni yo ya mbere igenewe abagore gusa ku isoko ry’ imari.
Justin Ndatabaye ushinzwe iterambere ry’ubucuruzi muri BRD yavuze ko mu mwaka washize bagenzuye bagasanga mu nguzanyo batanze, izahawe abagore zari 15% gusa.
Akomeza avuga ko ariho bahereye bibaza impamvu ituma abagore bataza gusaba inguzanyo, baganira na bo kugira ngo bamenye imbogamizi bafite.
Ati “Byari ibibazo bijyanye no kubona inguzanyo muri banki n’ibigo by’imari na za SACCO. Abagore bagiraga imbogamizi zo kubona ingwate batanga kugira ngo babone inguzanyo, banazihabwa, bakazihabwa ziri ku nyungu yo hejuru ndetse bagasabwa kuyishyura mu gihe gito gishoboka.”
Ndatabaye avuga ko ari bwo batekereje ku gushyiraho inguzanyo yiswe ‘SHABUKA” yagenewe abagore ndetse ikuraho ibyo bibazo byose bari bafite.
Shabuka ni inguzanyo izajya ihabwa imishinga iyobowe n’abagore cyangwa ibigo by’ubucuruzi aho 40% y’imigabane yabyo ari iy’abagore ndetse no mu nama y’ubutegetsi bwabyo hakaba harimo abagore.
Iyi nguzanyo izajya itangwaho ingwate ya 15% by’amafaranga uyisaba akeneye, cyangwa umushinga agiye gushoramo abe ari wo uba ingwate nk’uko Ndatabaye yabisobanuye. Ni mu gihe kubona inguzanyo muri banki z’ ubucuruzi byasabaga ingwate ya 100%.
Ati “Icyo dutanzeho amafaranga ni cyo dufataho ingwate, niba tukuguriye imashini, niba tukubakiye inyubako ubucuruzi bwawe bukoreramo, ibyo ni byo dufataho ingwate.”
Mukanyarwaya Donatha, watangiye ubucuruzi mu 1975, yavuze ko yishimiye iyi nguzanyo kuko ubusanzwe inguzanyo zindi zabananizaga mu bucuruzi bwabo.
Ati “Ubundi twajyaga muri banki ugasanga inyungu iri hejuru, ariko iyi yo inyungu iri hasi, ikindi cyiza cy’iyi nguzanyo ni uko yishyurwa mu myaka myinshi. Ubundi iyo ufashe inguzanyo ukayishyura mu gihe gito, umushinga wawe ntabwo ugenda neza kuko uhita wishyura akisubirira kuri banki ntibikugirire akamaro cyane ariko iyi yo izatuma twiteza imbere kuko tuzayishyura mu gihe kirekire.”
Iyi nguzanyo izajya itangwa na BRD nta kindi kigo cy’imari bifatanyije, ibituma ushobora gufata iyi nguzanyo usanzwe ufite n’indi mu yindi banki.
Tahaninka Celine, uyobora Tahacel Company Ltd, yavuze ko kutemererwa gufata inguzanyo kuko hari indi wari ufite byari imbogamizi kuko hari igihe wabonaga nk’isoko ukeneye amafaranga ukabura aho uyakura.
Ati “Hari igihe uba ufite ubucuruzi ukabona isoko rirengeje ubushobozi ufite ukaba ukeneye kwagura ibikorwa byawe kugira ngo uhaze iryo soko, ariko ukabura aho ukura amafaranga kuko wasangaga uri muri CRB nta handi wakwaka inguzanyo. Ubu rero gukuraho icyo kibazo ni intambwe ikomeye igiye kudufasha mu bucuruzi bwacu.”
Kuri iyi nguzanyo kandi amafaranga yandi yose yishyurwaga ku ruhande arimo umufuragiro, komisiyo n’andi yose, azajya aba akubiye muri ya 12% y’inyungu.
Iyi nguzanyo izajya ihabwa abari n’abategarugori bafite imishinga n’ibigo bito cyangwa ibiciriritse biri mu buhinzi, inganda, ingufu, ibikorwaremezo, imiturire, ubuzima, uburezi, ubwikorezi, ikoranabuhanga n’ibindi.










