Ibi ni ibyavugiwe mu gikorwa cyo gutangiza Club nshya ishamikiye kuri Rotary Club of Kigali Virunga, cyabaye kuri uyu wa 27 Werurwe 2026.
Rotary ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage nk’amazi meza, kubungabunga ibidukikije, kurwanya indwara z’ibyorezo no gutanga umusanzu mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.
Rotary International yashinzwe na Paul Percy Harris mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 23 Gashyantare 1905. Mu Rwanda yatangijwe mu 1960 itangizwa na Rotary Club Kigali Doyen na yo yitegura kwizihiza imyaka 60 ibayeho.
By’umwihariko Rotary Club of Kigali Virunga yatangiye mu 2000, kuri ubu ikaba iri kwizihiza imyaka 25 imaze itangiye.
Umuyobozi wa Rotary Club of Kigali Virunga, Peter Malinga, yavuze ko mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo guhuza abanyamuryango bose b’uyu muryango, igikorwa cyo gutanga amaraso, gutera ibiti 2000, ubu bakaba bari bageze ku kuganiriza urubyiruko rukiri mu mashuri kugira ngo barwereke amahirwe rufite.
Ati “Twigisha urubyiruko kumva ko igishoro cya mbere ari bo ubwabo n’inshuti zabo kuko ni bo bazababwira ahari amahirwe bose babashe kwiteza imbere. Ku rubyiruko ruri muri Rotary ruba rufite amahirwe kuko tubatoza kuba abayobozi beza, gushyira hamwe no kwishakamo ibisubizo kandi rukaba urubuga rwo kungukiramo inshuti z’umumaro.”
Shami Rindiro Benigne, umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuri Kagarama Secondary School, yagaragaje ko icyo yize cya mbere ari uko nta gihe cyiza kibaho cyo gutangira umushinga ahubwo gutangira ari ako kanya.
Ati “Nkanjye umushinga wanjye nawutangiye nkiri mu ishuri iyo ndindira ngo mbanze nsoze amasomo nshobora kuba ntari buzawukore. Urubyiruko bagenzi banjye bakwiye kumva ko igihe ufite igitekerezo udakwiye gutegeraza ngo igihe cyiza cyaba iki kuko igihe cyiza ntabwo kibaho.”
Muri iki gikorwa kandi hatangijwe izindi clubs esheshatu zirimo iyo ku ishuri rya Ntare Louisenlund School, African Leadership University, Kaminuza y’u Rwanda, ndetse n’itsinda ry’urubyiruko rukora ubugeni.
Umuyobozi uhagarariye urubyiruko muri Rotary Club of Kigali Virunga, Otangocinge Denis, yagaragaje ko urubyiruko rufashwa bijyanye n’imyaka rufite uhereye kurwiga mu mashuri yisumbuye kugeza ku batangiye imirimo aho bahurizwa hamwe mu kiswe RYLA (Rotary Youth Leadership Awards).
Ati “Icyo tuba twifuza ni kubona urubyiruko rufite ahazaza, urubyiriko rutishora mu biyobyabwenge n’indi mico mibi, ahubwo tukabona urubyiruko rushishikariye kuzana ibisubizo muri sosiyete no kwiteza imbere.”
Kugeza ubu Rotary Club of Kigali Virunga, ifite clubs zirenga 13 ziri hirya no hino mu gihugu ariko hari gahunda yo kuzongera.









