Uru ruganda ruzwi nka A-ZF Global Trading ruje gukemura ibibazo by’abatumizaga ibi bikombe mu Bushinwa n’ahandi, rwafunguwe ku wa 6 Ugushyingo 2025. Ruherereye mu Cyanya cyaharikwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.
Nubwo rwahereye ku bushobozi bwo gukora ibikombe bikoreshwa inshuro imwe bigera ku bihumbi 100, imirimo yo kurwagura irakomeje ku buryo ruzajya rukora ibikombe ibihumbi 500 ku munsi bitarenze mu myaka ibiri.
Rwatangiranye abakozi 20 bikaba byitezwe ko mu myaka ibiri iri imbere bazaba bageze kuri 300 mu buryo bwo kunganira leta muri gahunda yo guhanga imirimo miliyoni 1,25 mu myaka itanu iri imbere.
Rumaze gushorwamo miliyoni zirenga 500 Frw. Mu myaka itatu iri imbere iri shoramari rizaba rimaze gukubwa gatatu mu kwagura ibikorwa.
Umuyobozi wa A-ZF Global Trading, Ndayisenga Ismael ati “Ni rwo ruganda rukora ibi bicuruzwa mu Rwanda. Ubusanzwe byavaga mu mahanga nko mu Bushinwa n’i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Twaje ku isoko ry’u Rwanda kugira ngo twoherohereze Abanyarwanda ibyo batumaga hanze bakabibona hashize igihe bazajya babibona vuba, ku giciro kiri hasi y’icyo babiguriragaho, kandi byujuje ubuziranenge.”
Ndayisenga yavuze ko bagerageje gukoresha impapuro zujuje ubuziranenge ndetse zikomeye, bitandukanye n’ibisanzwe bikoreshwa.
Undi mwihariko ni uko uzajya wifuza ‘branding’ ashaka wenda nk’abafite ubukwe bashaka ko amafoto yaho ahagaragara, cyangwa amazina y’ibigo na bo bazajya bafashwa uko babyifuza.
Ibi bikombe bikozwe mu bintu bibora byose haba agakombe ubwako n’umufuniko bitandukanye na bimwe bigira imifuniko ya purasitiki, byose bigamije kurengera ibidukikije no kubabanya ikoreshwa rya pulasitiki mu Rwanda.
Ndayisenga ati “Mu myaka ibiri iri imbere turateganya kwagura tukaba twagera ku bikombe ibihumbi 400 ku munsi. Turashaka kwagura isoko no mu bihugu bidukikije kuko twagerageje kugenzura dusanga ibi bikombe ntaho bikorerwa. Turi guteganya kugera ku bakozi 300 kuko duteganya gukomeza kwagura uruganda.”
A-ZF Global Trading yatangiriye ku bikombe ariko ifite gahunda ngari yo gukora n’ibikoresho byifashishwa mu gupfunyika ibintu kuko na byo bigakorerwa mu Rwanda kuko ibyinshi biva mu mahanga.
Ati “Turateganya kuzana imashini zizajya zibikora n’amakarito bapfunyikamo impano n’ibindi byose tuzajya tubyikorera. Byose bizajyana no gufasha kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bihenduke. Uwatumizaga ibintu mu Bushinwa nabisanga aha igiciro kizagabanyuka.”
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), u Rwanda rwiyemeje ko ishoramari ritari irya leta, rizikuba kabiri rive kuri miliyari 2,2$ rigere kuri miliyari 4,6$ mu 2029.
Leta yiyemeje kandi ko gahunda ya Made in Rwanda izarushaho gushyigikirwa bityo izamure ubukungu, itange n’imirimo. Urwego rw’ubuhinzi, inganda na serivisi ni zimwe mu zitezweho kuzamura iyi gahunda.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe guhuza ibikorwa bya politiki yo guteza ibigo bito n’ibiciriritse, Hugues Kagame, yavuze ko bakomeje guteza imbere ihangwa ry’inganda binyuze mu korohereza abashoramo imari.
Ati “Iyo ashorwa mu gukora ibicuruzwa ari hejuru n’igiciro cyabyo kijya hejuru. Mu gukemura ikibazo tubafasha muri byinshi, tukabashyiriraho ubworoherezwe nko mu misoro, ibipimo by’umurimo n’ibindi. Bigabanya cya giciro hanyuma ibikomoka mu Rwanda bigahatana ku rwego mpuzamahanga na cya giciro kikajya hasi.
Kagame yavuze ko uru ruganda ruri mu bigiye gufasha muri gahuda yo gukorera ibicuruzwa mu Rwanda no kugera ku yo kongera umusaruro w’inganda ku kigero cya 10%, cyane ko ruzafasha mu kugabanya ibyo rukora byatumizwaga mu mahanga.
U Rwanda rwakomeje guteza imbere umusaruro w’inganda. Imibare igaragaza ko wikubye gatatu kuva mu 2017, uva kuri miliyari 591 Frw ugera kuri miliyari 1.680 Frw mu ntangiriro za 2025, ahanini bigizwemo uruhare no kongerera agaciro ibintu bitandukanye.
U Rwanda rufite inganda zirenga 1300 ziri mu bice bitandukanye by’u Rwanda. Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakora mu rwego rw’inganda bavuye ku bihumbi 180 mu 2017 bagera ku bihumbi 259 mu mwaka wa 2024.
Amafoto: Kwizera Herve























