Amabaruwa ya nyuma yari muri iki kigo zashyikirijwe banyirayo ku wa 30 Ukuboza 2025, ndetse iki kigo cyatangiye gukuraho udusanduku tw’iposita twacyo twari hirya no hino muri iki gihugu tugera ku 1500.
Iki gihugu kibaye icya mbere kigaragaje ko gutanga ubu butumwa mu buryo busanzwe (aho umuntu ashyikirizwa ibaruwa mu ntoki).
Utwo dusanduku twatangiye kugurishwa hagamijwe kubona imfashanyo aho abantu bari kutugura hagati ya 236$ na 315$.
PostNord yatangiye ibikorwa byayo muri Danemark mu 1624, ubwo uburyo bw’itumanaho bwakoreshwaga bwari koherezanya ibaruwa.
Ubu kubera iterambere itumanaho ni kimwe mu bintu byateye imbere kuko hasigaye hari uburyo bwinshi bwo kuba wavugana n’umuntu wawe, ndetse mushobora no kuvugana murebana kandi mutari mu gihugu kimwe.
Ibi byatumye uburyo bw’amabaruwa bugabanyuka mu buryo bugaragara kuko nk’iki kigo mu 2025 cyatanze ubutumwa buke ku kigero rwa 90% ugereranyije n’ubwo cyatangaga mu 2000.
Si muri Danemark gusa kuko no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibaruwa zagabanutse ku kigero 50% ugereranyije n’izatangwaga mu 2006.
Impuguke zigaragaza ko kuri ubu amabaruwa yahinduye igisobanuro, kuko zitakiri uburyo bw’itumanaho gusa ahubwo yabaye uburyo bwo kwerekana icyubahiro n’urukundo hagati y’abakundana.
Nubwo ibyo kohererezanya amabaruwa byahagaritswe, ibikorwa byo gutwara ibintu (delivery) PostNord izakomeza kubikora haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga.





