00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davis & Shirtliff Rwanda igiye gutangiza andi mashami mu ntara

Sosiyete imaze imyaka 80 icuruza ibikoresho bikoreshwa mu gutanga ingufu z’amazi no gukwirakwiza ibikorwa remezo byayo, Davis & Shirtliff ishami ry’u Rwanda yatangaje ko ishingiye ku buryo isoko rihagaze neza igiye gufungura andi mashami mu ntara mu rwego rwo kwegereza serivisi abayigana.

Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho ku mugoroba w’itariki 7 Gicurasi 2026 ubwo abayobozi b’iyo sosiyete mu Rwanda basabanaga n’abacuruzi bayifasha kugeza ibicuruzwa byayo ku bakiliya.

Ni igikorwa cyabereye i Kigali kirangwa no kungurana ibitekerezo na bo ku kunoza ibyo basanzwe bakorana, bamurikirwa ibicuruzwa bishya by’iyo sosiyete ndetse bashimirwa imikoranire myiza.

Icyo gikorwa ariko cyanahuriranye no kwizihiza imyaka 80 Davis & Shirtliff imaze ikorera muri Afurika ndetse n’imyaka 22 imaze ikorera mu Rwanda by’umwihariko.

Iyo sosiyete icuruza ibikoresho byifashishwa mu mazi n’ibikorwaremezo byayo biri mu ngeri nyinshi zirimo ibyo gusukura amazi, ibyo kuhira, ibyuma bishyushya amazi, ibyongerera ingufu amazi ngo abashe kugenda n’ibindi birimo ibijyanye no kubaka ‘piscine’ no kuzisukura.

Umuyobozi wa Davis & Shirtliff mu Rwanda, James Ngugi yagaragaje ko imyaka bamaze muri Afurika n’iyo bamaze mu Rwanda by’umwihariko ari iyo kwishimira hashingiwe ku buryo isoko ryakiriye ibyo bakora.

Ati “Isoko ryo mu Rwanda rihagaze neza kuko usanga nk’ibijyanye n’ikoranabuhanga Leta yarabishyizemo ingufu abaturage bakoroherwa no kurikoresha kandi rijyanye n’ibyo dukora. Ni ahantu heza cyane ho gukorera kuko usanga n’ubugenzuzi bw’ibikorwa buhagaze neza.”

Yakomeje agaragaza ko ibyo biri mu byatumye iyo sosiyete ikora neza ibasha kwagura ibikorwa byayo ku buryo mu mashami atanu isanganywe arimo atatu ari i Kigali igiye kongeraho andi mu ntara mu rwego rwo kwegera abakiliya.

Ati “Mu mwaka umwe cyangwa ibiri iri imbere tuzaba twafunguye andi mashami mu Bugesera, i Muhanga n’i Huye hamwe no mu yindi mijyi ikomeye.”

Hakizimana Eric wahawe ishimwe ryo kuba ari we waranguye ibicuruzwa by’amafaranga menshi muri Davis & Shirtliff mu 2025, yavuze ko acuruza ibikoresho byo mu bwubatsi ariko bijyanye n’amazi kandi bafitanye imikoranire inoze n’iyo sosiyete.

Ati “Ni sosiyete nziza rwose ifite ibicuruzwa byinshi kandi bikomeye. Ibikoresho byayo nshuruza birakomeye kandi bafite n’ahantu ho kubisana iyo kigize ikibazo urakigarura bakakigukorera neza. Nishimiye no kuba bampaye ibihembo kandi bizarushaho kunoza imikoranire myiza dusanzwe dufitanye.”

Mukashema Jeannette ucururiza ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali, uri mu bakorana na Davis & Shirtliff mu gukwirakwiza ibicuruzwa na we wahawe ishimwe, mu myaka itanu bakorana yavuze ko yasanze ibikoresho byayo bikomeye byishimwa n’abakiliya bituma ashyira ingufu mu kurangura byinshi kuko banatanga garanti ikigize ikibazo bakagikemura.

Davis & Shirtliff mu Rwanda ifite abakozi 37 bahoraho n’abandi benshi bagenda bahabwa akazi mu mirimo inyuranye mu kandi ihafite amashami ku Muhima hari n’ubuyobozi bwayo, mu Gakiriro ka Gisozi, i Remera, i Rubavu n’i Rusizi.

Iyo sosiyete yavukiye i Nairobi muri Kenya mu myaka 80 ishize kuri ubu ikaba ikorera mu bihugu 11 bya Afurika kandi iracyakomeje kwaguka.

Hakizimana Eric yahawe ishimwe ryo kuba ari we waranguye ibicuruzwa by’amafaranga menshi muri Davis & Shirtliff mu 2025
Mukashema Jeannette ucururiza ku Kimironko na we wahawe ishimwe na Davis & Shirtliff
Abacuruzi bakoranye neza na Davis & Shirtliff mu kurangura byinshi bashimiwe
Davis & Shirtliff Rwanda yishimiye intambwe imaze gutera mu myaka 80 ishize
Davis & Shirtliff yizihije imyaka 22 imaze mu Rwanda
Umuyobozi wa Davis & Shirtliff mu Rwanda, James Ngugi yagaragaje ko imyaka bamaze muri Afurika n’iyo bamaze mu Rwanda yatanze umusaruro

Special pages