Inkuru y’isenywa ry’iryo shuri yatangiye kwigarurira imbuga nkoranyambaga na mbere y’uko Niyigaba atabwa muri yombi bituma Umujyi wa Kigali uza kubitangaho ibisobanuro.
Nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutaye muri yombi Niyigaba noneho byarushijeho kuvugwa birenga gusenya ishuri byiyongeraho n’uko gufungwa.
Iyo nkundura yatangiye ku itariki 31 Werurwe 2026 ubwo Niyigaba Clement yashyiraga ubutumwa kuri X bugaragaza abantu bahirika inyubako z’ishuri zari zigeze mu madirishya zubakwa.
Uwo munyamakuru muri ubwo butumwa yashinje Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo gutegeka ko izo nyubako zisenywa adateguje ndetse atanageze aho byaberaga ndetse agaragaza ko byateje igihombo cy’arenga miliyoni 70 Frw.
Izo nyubako zasenywaga zari iz’ishuri Niyigaba uvuga mu 2024 ari bwo ryatangiranye abana 50, mu 2025 rigira abana barenga 180, nyuma Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, kirabasura kibemerera kwagura ishuri.
Nyuma y’ubwo butumwa Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine abinyujije kuri X yasubije agaragaza ko batse icyangombwa cyo kuvugurura inzu ishaje, ifite metero 7,5 kuri 7 ndetse baragihabwa ariko bakora ibyo batemerewe.
Icyo cyangombwa cyerekana ko bagombaga gusana inkuta ebyiri zirimo urw’inyuma n’uruhande rw’ibumoso no gusimbuza amabati byonyine ariko kwagura ishuri byari mu byo batemerewe.
Ibyo ariko Ntirenganya yavuze ko atari ko byagenze kuko, aho kuvugurura ahubwo hubatswe bushya.
Nyuma ku mugoroba w’iyo tariki, RIB yatangaje ko yataye muri yombi Niyigaba akekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.
DC Clement yabaye DC Clement ku mbuga nkoranyambaga
Ku mbuga nkoranyambaga abantu bakomeje kubitangaho ibitekerezo binyuranye aho bamwe bagaragazaga ko ibyakozwe ari ko byari kugenda kuko bikurikije amategeko abandi bakabyamagana.
Umunyamakuru Kagire Edmund yagize ati “Ni ugukurikiza amategeko bisanzwe. Nubaka za Bumbogo, nongeyeho akantu ku mwanya nabonaga usa nkaho wasigaye ari munini. Engineer w'Akarere ugenzura yaraje aravuga ati ‘aka ga ‘stock’ cyangwa ubwiherero ntibigaragara ku mbata mwaduhaye mubikureho. Ntitwatinze twarakisenyeye.”
Kagire yongeyeho ko ibyo yabikoze atiriwe ajya mu itangazamakuru ngo ace igikuba kuko yumvaga ko ari ikosa, ndetse agaragaza ko bidakwiye kuba umunyamakuru yakwitwaza uwo mwuga ahangana n’inzego kandi bigaragara ko ibyakozwe ari amakosa.
Umunyamakuru Cyubahiro Robert na we yaje yunga mu rya Kagire agira ati “Ndabasabye mwiyobya abantu. Umuntu yatse icyangombwa cyo kuvugurura inzu ishaje iri ku buso bwa metero 7.5 kuri 7. Icyo cyangombwa cyamwemereye kuvugurura urukuta rw’inyuma n’urwo mu ruhande rw’ibumoso, no gusimbuza amabati. Nticyigeze kimwemerera guhindura imiterere y’igisenge, kongera inyubako cyangwa kubaka uruzitiro.”
Uwiyita El Magico kuri X ariko we yasubije abo ko atemeranya na bo ahubwo ashimangira ko Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali ikibazo yakigize politiki kandi azi ukundi kuri na byo atasobanuye uko ariko.
Ati “Azi buri kintu [kuri iki kibazo] ariko yibanze ku kuzanamo politiki. Azi ukuri akandi afite ibimenyetso ariko azabyirengagiza kuko hari impamvu ya politiki ibisunika.”
Undi witwa Neiegide we yaje agira ati “Kuba yarakoze amakosa byo biragaragara ariko ikibazo nibaza kandi mpora nibaza ni ‘ni gute yubatse akarinda agera aho yari ageze mubireba? Na mwe mufite amakosa yo kudakurikirana ibintu kandi ari mwe mufite izo nshingano.”
Uwiyita Frank Kigenza we yaje agaragaza ko igisubizo kitari ugusenyera uwubatse n’iyo haba harabayemo amakosa.
Ati “Reka twemere ko yubatse nta cyangombwa. Ese, igisubizo ni ugusenya inyubako cyangwa basuzuma niba inyubako zitujuje ubuziranenge hanyuma agacibwa amande y’uko yubatse nta ruhushya? Kimwe ni uko basanze inyubako zitujuje ubuziranenge, bamutegeka ibyo avugurura. Gusenyera umuturage nk’aho yubakaga bombe ya kirimbuzi ntibikwiye.”
Paccy m’Mirindi we yaje asa n’ugaragaza ko Niyigaba akwiye kumva ko uretse amarangatima umuntu yatewe no gusenyerwa ubundi akwiye kwihangana kuko igenamigambi ry’Umujyi wa Kigali ritashoboka buri wese yubaka uko abyumva cyangwa bamuha Butamwa akiyongereraho na Ngenda.
Ibitekerezo byatanzwe kuri icyo kibazo ni byinshi cyane harimo ibyagiye bigaragaza ko uko biri kose umuntu aramutse yatse ibyagombwa byo kubaka mu nzira ziteganyijwe nta kibazo cyabamo ariko abandi bakagaragaza uko byagenda kose atakabaye yasenyewe.






Ibitekerezo 0