Igikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa abinjiza mu kazi cyabereye i Kigali, ahari hateraniye inzego zitandukanye n’abo mu miryango y’abasoje ayo mahugurwa.
Ni amahugurwa bahawe mu gihe cy’amezi atatu agamije kubongerera ubumenyi mu byo gusaka, kurwanya inkongi, ubumenyi ku ntwaro n’ibiturika, gutanga serivise nziza, amasomo y’ubwirinzi, akarasisi, kurwanya iterabwoba n’ibindi.
Umuyobozi w’Ibikorwa muri Dicel Security Company, Lt Col (Rtd) Sam Mwesigye, yashimiye ababyeyi bemeye kohereza abana babo kugira ngo bifatanye mu kazi ko gucunga umutekano.
Yashimiye kandi abanyeshuri bagaragaje imyitwarire myiza mu gihe cy’amezi atatu bari bamaze muri aya mahugurwa, abasaba kuzashyira mu bikorwa ibyo batojwe aho bazajya gukorera barangwa n’indangagaciro n’ikinyabupfura.
Ati “Ntabwo nshidikanya ko ibyo mutweretse ari byo mugiye kwerekana aho mugiye gukorera kubera ko Dicel irangwa n’ikinyabupfura, indangagaciro kandi rwose ndabasaba ngo izo ndangagaciro zacu ntimuzazitatire aho muzajya .”
SSP Alphonse Sinzi wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda yashimiye ikigo cya Dicel Security Company gikomeje gutanga umusanzu mu kubungabunga umutekano binyuze mu guhugura urubyiruko rwinshi, abibutsa ko umurimo bagiye kujyamo bisaba kuwukunda no kurangwa ubunyangamugayo kugira ngo bawukore neza.
Ati “Uyu murimo w’umutekano mugiye kwinjiramo usaba kuwukunda n’ubwitange kubera ko kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’ibintu byabo bisaba kuba ubikunda bikuri ku mutima kubera ko nta gaciro k’amafaranga wabibonera.”
Yakomeje abasaba kuzarangwa n’ubunyangamugayo birinda ruswa, ubusinzi ndetse n’ibindi bitandukanye byatesha agaciro umwuga bagiye gukora.
Ati “Ndabasaba kuzarangwa n’ubunyangamugayo kandi ndabibutsa ko mudahamagarirwa kujya kwiba ibyo mugiye kurinda kubera ko nk’uko mutari mwumva twabikoze twebwe nka polisi ni ko namwe mukwiriye kubigenza mugatera ikirenge mu cya bakuru banyu. Ikindi mukwiriye kwirinda harimo ruswa, ubusinzi ndetse n’ibindi”
Dicel Security Company ni ikigo cyashinzwe mu 2017 kikaba gicunga umutekano kikagira n’ibikoresho bijyanye no kuwucunga nka camera zishyirwa ahahurira abantu, utwuma dutanga impuruza, ibyuma bisaka n’ibindi bihabwa abakozi bacyo n’abandi babishaka ku ruhande.











