Yabigarutseho k uwa 14 Mata 2026 ubwo Inteko Rusange ya Sena yagezwagaho umushinga w’itegeko ngenga ryavuguruwe rigenga amatora.
Ni umushinga wakiriwe n’Inteko Rusange nyuma yo kumva ibisobanuro byawutanzweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Domonique, ukaba ugiye kuganirwaho na Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburenganzira bwa Muntu muri Sena.
Itegeko ngenga risanzwe rigenga amatora riteganya ko umukandida depite wigenga wiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, asabwa gutorwa n’abaturage nibura bangana na 5% by’abatoye bose ndetse ayo majwi ni na yo asabwa umutwe wa politiki runaka uhatana kugira abadepite mu Nteko.
Senateri Dr. Habineza yabajije Minisitiri Habimana niba mu gihe itegeko ngenga rigenga amatora riri kuvugururwa nta cyo bateganya ku bijyanye no kudafata kimwe umukandida depite wigenga n’imitwe ya politiki cyangwa ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ku bijyanye n’amajwi basabwa.
Ati “Ku bakandida bigenga ku mwanya wa Perezida no ku badepite basanzwe bafatwa kimwe. Cyane cyane nko ku bakandida depite bigenga bafatwa kimwe n’imitwe ya politiki aho baba bagomba kubona amajwi 5% kugira ngo binjire mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ni na yo asabwa imitwe ya politiki. Dukurikije uko bigaragara biragoye cyane kugira ngo ayo majwi aboneke kandi no ku mitwe ya politiki ntabwo biba byoroshye.”
Yakomeje agaragaza ko imitwe ya politiki yo iba ifite ubushobozi bwo kugera hirya no hino mu gihugu yiyamamaza, abaza niba nta giteganyijwe nk’impinduka kugira ngo abakandida n’amashyaka bibone amahirwe ajyanye n’ubushobozi bihari.
Mu kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda amategeko na ho afata kimwe abakandida bigenga n’imitwe ya politiki iyo babonye amajwi 5% y’abatoye bose ari bwo gusa bahabwa n’inkunga ya Leta igenewe ibikorwa byo kwiyamamaza bakoze.
Minisitiri Habimana yavuze ko impamvu abakandida bigenga n’imitwe ya politiki bafatwa kimwe mu matora y’abadepite n’ay’Umukuru w’Igihugu ari uko iyo myanya ikomeye isaba ko hari umubare w’amajwi runaka ashimangira icyizere abaturage babafitiye.
Ati “Iyo myanya abakandida bashaka ni imyanya ikomeye yo guhagararira abaturage. Ni ngombwa ko hagira umubare w’amajwi runaka akenerwa ku mwanya wo guhagararira abaturage.”
Yongeyeho ati “Abakandida baturuka mu mitwe ya politiki birumvikana baba bafite abayoboke ku buryo amajwi 5% asabwa nta mpungenge ateye ariko n’abakandida bigenga na bo baba bagiye guhagararira abaturage. Hagomba kuba hari umubare w’abaturage runaka dushingiraho tuvuga ko bagiye kubahagararira.”
Senateri Dr. Habineza wabajije icyo kibazo, yabaye umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu inshuro ebyiri aho mu 2017 yagize amajwi 0,48%, mu gihe mu 2024 yagize amajwi 0,5%, hombi atsindwa na Perezida Paul Kagame.





